Kwibohora 26: Abaturage barishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho

Tariki 4 Nyakanga, ni itariki ngarukamwaka yahariwe kuzirikana kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda; ni muri urwo rwegi abaturage b’ Akarere ka Nyanza bishimira ko hari byinshi bimaze kugerwaho by’umwihariko ibikorwaremezo kandi mbere y’uko u Rwanda rubohorwa nta byari bihari. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 by’umwihariko ibyo abayobozi bari barabasezeranije babibagejejeho.

Muri byo harimo umuhanda wa Kaburimbo ufite uburebure bwa km 3.94 uzwi ku izina rya Maranatha-Gihisi-Mugonzi, biteganijwe ko ari wo uzatahwa hizihizwa umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26 ku rwego rw’Akarere. Uyu muhanda watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 700. Ni muhanda watumye mu mujyi wa Nyanza ubu hari ibirometero 17 by’imihanda ya kaburimbo, igikorwa cyishimiwe cyane n’ubuyobozi ndetse n’abaturage kuko cyongera ubwiza bw’umujyi wa Nyanza usigaye ugendwa cyane kuko ari umujyi w’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka. Mbere yo kwibohora, mu mujyi wa Nyanza rwagati nta kaburimbo na mba yahabaga kuko umuhanda munini wa Kigali-Huye-Akanyaru ari wo wonyine wanyuraga muri aka Karere.

Mu bindi byishimirwa byagezweho ni inzu zubakiwe abatishoboye, aho inzu imwe iba igenewe kwakira imiryango ine (4 in 1) ahha hakaba harimo inzu 4 zubatswe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muyira (IDP Model Village). Buri imwe muri izi nzu ifite agaciro ka miliyoni 55 z’Amafaranga y’u Rwanda, zose zikaba zaratwaye miliyoni 385 z’Amafaranga y’u Rwanda, zikaba zararangiye neza zirimo n’ibikoresho byose bikenerwa mu nzu.

Ntitwakwibagirwa igikorwaremezo cy’ingenzi ku bahinzi dore ko bagize 80% by’abaturage bose bagize Akarere ka Nyanza. Ubu ni ubwanikiro bwa kijyambere bw’imyaka bwubatswe muri buri murenge ugize Akarere ndetse hakaba n’iyubatswemo uburenze kamwe mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hafatwa neza umusaruro kuko ngo bari bafite imbogamizi zo kubona aho kwanika imyaka heza hatuma itangirika nk’uko bivuggwa n’umwe mu bahinzi b’ibigori bakorerea mu murenge wa Kigoma witwa Kamuzayire immaculee. Yagize ati: “Ubu bwanikiro tububonamo akamaro keza kuko iyo ibigori byeze bazana hano bakanika bigatuma bitazana uruhumbu cyangwa ngo binyagirwe wenda bibe byabora ku buryo abahinzi batagira imvune no kwivovota. Ibigori biri muri ubu bwanikiro byuma neza ugasanga bifite isuku.”

 Ikindi abahinzi bishimira ni ubuhunikiro bwubatswe mu murenge wa Ntyazo bwuzuye butwaye asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ubwanikiro 19 bwatwaye amafaranga y’u Rwanda 289,472,785 yose hamwe ni ukuvuga 15, 235, 409frw.kuri 1. Mu mirenge itandukanye kandi hatashywe inzu zubakiwe abatishoboye batagiraga amacumbi, amavuriro mato (Poste de Sante) muri Mukingo na Nyagisozi ndetse n’iminara y’iytumanaho rya telefoni zigendanwa yubatswe muri Ntyazo na Cyabakamyi.

Gutaha ibikorwa byagezweho mu mirenge itandukanye ndetse no kubyishimira bikaba biri gukorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID19 hharimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe ndetse no guhana intera ihagije hagati y’abantu bari kugendana cyangwa bari hamwe.