KURANDURA IMIRIRE MIBI MU BANA: IMWE MU MYANZURO YAFATIWE MU NAMA Y'AKARERE
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza habereye inama y’ingirakamaro igamije kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, izwi nka DPEM (District Plan to Eliminate Malnutrition). Iyi nama yayobowe na Bwana Kabera Clément, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyanza, afatanyije na Bwana Vedaste Niringiyimana, intumwa ya NCDA (National Child Development Agency). Yitabiriwe n’abakozi batandukanye barimo ab’Akarere n’ab’ibitaro bya Nyanza bakora mu rwego rw’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abashinzwe ubuzima ku rwego rw’imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abashinzwe imirire n’abashinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima.
Muri iyi nama hagaragajwe isesengura rigaragaza ibitera imirire mibi mu bana bo mu Karere ka Nyanza. Hanagaragajwe ibipimo by’imirire ku rwego rw’Akarere, bigaragaza ibikenewe kunozwa kugira ngo ubuzima bw’abana b’abanyarwanda by'umwihariko abo mu Karere ka Nyanza burusheho gutera imbere. Bwana Kabera Clément yavuze ko kurandura imirire mibi bisaba ubufatanye bwa buri wese.
Ati: "Gukurikirana ibibazo by’imirire y’abana si inshingano y’umujyanama w’ubuzima gusa, ni inshingano yacu twese nk’ababyeyi, abayobozi n’abafatanyabikorwa mu iterambere."
Iyi namayafashe imyanzuro igamije kurushaho kunoza ibikorwa byo guhangana n’imirire mibi. Harimo gukomeza gukurikirana ibikorwa byo gupima abana imirire buri kwezi mu midugudu, bikorwa n’abajyanama b’ubuzima mu buryo buhoraho. Hanemejwe gukomeza kunoza no gukurikirana imikorere y’Igikoni cy’Umudugudu, nk’uburyo bwo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye hakoreshejwe ibiribwa biboneka iwabo. Hanashimangiwe no gushyira imbaraga mu gukurikirana ikoreshwa rya FBF (Fortified Blended Food), amata, ndetse n’uburyo bwo kuvura abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, kugira ngo hatagira umwana usigara inyuma.
Inama yasize abitabiriye bafite ishyaka ryo gukomeza guteza imbere ubuzima bw’abana bato no guharanira akarere kadatuwe n’ingaruka z’imirire mibi.

