KU MAYAGA BIBUTSE KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUSI
Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Amayaga ruherereye mu murenge wa Muyira, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 73 y’abazize Jenoside, harimo 45 yimuwe n’indi 28 mishya iherutse kuboneka. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Yvan, akaba ari we wari Umushyitsi Mukuru.
Hari kandi intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Hari kandi Mufti w’u Rwanda, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bo ku Mayaga n’abandi.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, wihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, ashimira abitabiriye baje kubaba hafi, kandi anamagana abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye buri wese gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
Ikiganiro ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Bwana Sinyigaya Silas, wagarutse ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe n’urugendo rwo kwiyubaka.
Ijambo ry’Umushyitsi mukuru, Dr Butera Yvan, ryibukije ko insanganyamatsiko y’uyu mwakaari “Kwibuka, Twiyubaka”, aho yihanganishije ibiciwe ababo muri Jenoside by’umwihariko bakaba bashyinguye mu rwibutso rw’Amayaga, n’abafite ababo bashyinguwemo uyu munsi. Yasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo.
Yagize ati: “Haracyari abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Twese tugomba guharanira kuyirwanya no guhangana n’ingengabitekerezo yayo. Jenoside ntiyihagaritse ubwayo, ni ubwitange bw’Inkotanyi bwayihagaritse. Tubashimira ubutwari bwabo. Abarokotse, mukomere kandi mukomeze kwiyubaka.”
Igikorwa cyasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 73 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Amayaga.







