KIGOMA: HATANGIJWE IYUBAKWA RY'IBYUMBA BY'AMAHURI MU MWAKA WA 2023-2024
Tariki 23 Ugushyingo 2023, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Kayitesi Nadine ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'uburezi mu Karere Bwana Mushimiyimana Edourd n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma Madamu Mukantaganzwa Brigitte, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri mu Karere mu mwaka wa 2023-2024.
Ni igikorwa cyatangirijwe kuri k'Urwunge rw'Amashuri rwa Mulinja mu murenge wa Kigoma ahazubwkwa ibyumbaby'amashuri bibiri. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'Ushinzwe inyubako z'amashuri mu Karere, Ushinzwe uburezi mu murenge, Umuyobozi w'ishururi, bamwe mu bagize inzego z'umutekano, abarezi n'ababyeyi.
Mu mwaka wa 2023-2024, mu Karere ka Nyanza hazubakwa ibyumba by'amashuri 19 n'ubwiherero 24 kuri site 11. Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere yasabye abafundi, abayede, abayobozi b'Ikigo, Umurenge n'Akagari ndetse n''ababyeyi muri rusange gukorana umwete ibyumba by'amashuri bikuzura vuba kandi bakagira ubunyangamugayo n'umuhate wo kuba aba mbere. Yasabye ababyeyi by'umwihariko kuzana abana mu ishuri bakiga ntihagire umwana uvutswa amahirwe yo kwiga kuko nta wundi mugabane baha abana babo uretse ubumenyi.
Hatangiye fondasiyo z'ibyumba bibiri kuri Groupe Scolaire Mulinja
Abayobozi bari baje gutangiza igikorwa baganiriza abaturage ku kamaro k'uburezi
Abafundi biyemeje kubaka vuba ibyumba by'amashuri bakaza ku mwanya wa mbere