KIBIRIZI: HIBUTSWE KU RWEGO RW'IGIHUGU, ABAGORE N'ABANA BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Tariki ya 04 Gicurasi 2025, Akarere ka Nyanza kabaye ku mutima uremerewe n’agahinda n’icyubahiro, kibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza, Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), cyabereye mu murenge wa Kibirizi, ahashyinguye imibiri y’abagore n’abana 454 bishwe bazira uko bavutse.
Iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku rwibutso, mu cyubahiro cy’abagore n’abana bishwe urw’agashinyaguro ku Ibambiro, aho bari bajyanywe babeshywa ko bagiye kuharindirwa, nyamara bakicwa bashinyaguriwe. Umushyitsi mukuru w’uyu munsi yari Hon. Depite Beline Uwineza, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w'Abadepite.
Atanga ikaze ku bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Patrick Kajyambere, yashimiye abaje kwifatanya n’Akarere mu kwibuka, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abafite ababo biciwe ku Ibambiro. Yagize ati: “Ni inshingano yacu, nk’Abanyarwanda, gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho iva ikagera, tugaharanira ko aya mateka mabi atazongera kubaho ukundi.”
Mu buhamya bwe, Mukandutiye Immaculée, warokokeye Jenoside ku Ibambiro, yasobanuye urugendo rw’inzira y’umusaraba we n’abandi barokotse banyuzemo. Yavuze ko bajyanywe babwirwa ko bagiye kurindwa, ariko bakahasanga abicanyi babashinyaguriye mu buryo bw’agahomamunwa. “Twambuwe ikizere, twambuwe icyizere cyo kubaho nk’abana n’abagore. Ariko ingabo za FPR-Inkotanyi zaje kuturokora, zitwereka ko u Rwanda rushya rushoboka.”
Gahongayire Monique, uhagarariye IBUKA ku rwego rw’igihugu, yagaragaje ko amateka ya Jenoside akwiye kwigishwa uko yakabaye, nk’inzira yo kurwanya abayahakana n’abayapfobya. Yagize ati: “Amateka y’ubugome bwakorewe abatutsi si ibyo kuvugwa gusa, ni ibyo gusobanura ngo ukuri kujye ahabona, bityo dukomeze urugamba rwo gusana imitima yashegeshwe n’aya mateka.”
Mu ijambo ryuzuye icyubahiro, Hon. Beline Uwineza yibukije abari aho ko kwibuka abagore n’abana atari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari ugusubiza agaciro abambuwe ubuzima kandi ari bo babutanga, bakanatanga icyizere cyabwo. Yagize ati: “Kwibuka abana n’abagore ni uburyo bwo kubaha ijambo batigeze bahabwa, ni ugutambuka mu mateka y’amarira tugamije ko bitazasubira ukundi. Jenoside yari umugambi wo kurimbura Abatutsi, uhereye ku bagore babyara n’abana b’ejo hazaza. Kubibuka ni uguhagarara ku kuri.”
Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye: Kwibuka si amateka gusa, ni isezerano ryo kurengera ubuzima no kurandura urwango, duharanira ubumwe n’ubwiyunge.






Honorable Uwineza Beline, Visi Perezida w'inteko Ishingamategeko, Umutwe w'Abadepite
