KAGAME CUP: UMURENGE WA KIGOMA WEGUKANYE IBIKOMBE MU BAGORE N'ABAGABO
Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup mu Karere ka Nyanza yasojwe ku mugaragaro tariki ya 23 Gashyantare 2025 aho Umurenge wa Kigoma wegukanye ibikombe mu byiciro byombi by’abagabo n’abagore mu mupira w'amaguru, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Busoro ku mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade ya Nyanza.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kigoma yatsinze Busoro ibitego 2-0, naho mu cyiciro cy’abagabo, Kigoma yongera gutsinda Busoro ku ntsinzi nk’iyo, ibitego 2-0.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, ni we washyikirije ibihembo amakipe yabaye aya mbere n’aya kabiri. Ikipe yegukanye igikombe mu bagore yahawe ibihumbi 350 Frw, mu gihe iyatwaye igikombe mu bagabo yahawe ibihumbi 400 Frw. Amakipe yabaye aya kabiri muri buri cyiciro yahawe ibihumbi 300 Frw.
Aya marushanwa ya Kagame Cup agamije kwimakaza imiyoborere myiza binyuze mu mikino, hubakwa ubumwe n’ubusabane hagati y’abaturage. Yabaye umwanya mwiza wo kugaragaza impano mu mupira w’amaguru no gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu binyuze mu mikino.
Mu ijambo rye, Bwana Ntazinda Erasme yashimye uburyo aya marushanwa yagenze anagaragaza agaciro k’imikino mu kubaka umuryango nyarwanda. Yagize ati: “Siporo ni imwe mu nzira zifatika zihuza abaturage, zikabafasha kwimakaza ubumwe, ubusabane no kugira ubuzima bwiza. Turashishikariza urubyiruko gukomeza kwitabira imikino nk’iyi kuko ari umusingi w’ahazaza heza. Turabasaba kandi gufatira uruigere kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame witiriwe iri rushanwa, tukagira indangagaciro nk'ize”
Mu bagore, Kigoma na Busoro ni zo zahuriye ku mukino wa Nyuma
Amakipe yose yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'abayobozi
Umuyobozi w'Akarere ashyikiriza ikipe y'abagore y'umurenge wa Kigoma igikombe
Umuyobozi w'Akarere ashyikiriza ikipe y'abagabo ya Kigoma igikombe
Ikipe y'abagore y'umurenge wa Kigoma
Ikipe y'abagore y'Umurenge wa Busoro
Abafana benshi bari bitabiriye uyu mukino
Abakorera muri iyi mirenge mu nzego zitandukanye bari bitabiriye
Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza, bari kumwe n'ikipe ya kigoma
Umuyobozi w'Akarere n'abayobozi b'imirenge bakurikiye iyi mikino