INTEKO Z'ABATURAGE: GUVERINERI KAYITESI YABASABYE GUKORA CYANE BAKITEZA IMBERE
Kigoma- Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, yasabye abaturage b’Umurenge wa Kigoma gukora cyane no kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ryabo. Ibi yabitangaje ku wa kabiri, tariki ya 19 Gashyantare 2025, ubwo yitabiraga Inteko z’Abaturage mu Kagari ka Gasoro,Umurenge wa Kigoma, aho yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage, Guverineri Kayitesi yabashishikarije kwihangira imirimo, kwitabira gahunda zo kuzigama no gukoresha neza amahirwe ari mu bukungu n’iterambere ry’igihugu. Yagaragaje ko kwigira ari inkingi ikomeye yo guhashya ubukene, bityo asaba buri wese kugira uruhare mu kwiteza imbere.
"Dufite amahirwe menshi yo gutera imbere, ariko bisaba imbaraga zacu bwite. Kwihangira imirimo, gukoresha neza amahirwe y’ubuhinzi n’ubucuruzi, ndetse no kuzigama ni ingenzi. Turasabwa kugira umuhate, tukava mu myumvire yo gutegereza ubufasha," Guverineri Kayitesi abwira abaturage b'Akagari ka Gasoro.
Mu butumwa bwe, yibukije akamaro ko kubungabunga umutekano, kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli), no kwirinda amakimbirane yo mu miryango, byose bigamije kwimakaza ubumwe n’iterambere rirambye.
Guverineri Kayitesi yanifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze kwakira ibibazo by’abaturage no kubishakira ibisubizo. Ibibazo byagaragajwe byasuzumwe, buri kimwe gihabwa umurongo wo gukemurwa mu buryo burambye hagamijwe gutanga serivisi nziza no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Guverineri aganiriza abaturage b'umurenge wa Kigoma ku kwivana mu bukene
Itorero ry'Akagari ka Gasoro ryasusurukije abitabiriye inteko y'abaturage
Abitabiriye bose bari bizihiwe
Kwkira ibibazo by'abaturage
Inteko yari yitabiriwe ku bwinshi