INKOMEZABIGWI 12 ZAKOZE IBIKORWA BIFITE AGACIRO K’ASAGA MILIYONI 37 FRW MU KARERE KA NYANZA
Kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza tariki ya 28 Gashyantare 2025, mu gihugu hose habaye Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 12. Iyi gahunda y’Igihugu yibanze ku gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’Abanyarwanda, nk’uko bigenwa n’uturere, hibandwa ku bikorwa bifasha abaturage, bigamije iterambere rirambye.
Mu Karere ka Nyanza, urugerero rwitabiriwe n’Intore 1640, zakoze ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 37,387,981 Frw. Muri ibyo bikorwa harimo kubakira abatishoboye inzu ebyiri no kuvugurura izindi 102, gutunganya imihanda ireshya na kilometero icyenda, gutera ibiti bisaga ibihumbi bitandatu, ndetse no kubaka uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi. Hanakozwe ibikorwa by’ubukangurambaga byibanze ku guteza imbere ikoranabuhanga, uburezi, ndetse n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Ibindi bikorwa byakozwe birimo kubaka no gusana ubwiherero bw’abatishoboye, gutunganya ubusitani mu nyubako za Leta, kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye, ndetse no kwigisha abakuze gusoma no kwandika. Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gufasha imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza umuco w’ubwitange mu rubyiruko.
Umuhango wo gusoza urugerero wabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyanza, aho ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu. Muri uwo muhango, hatashywe inzu yubakiwe umuturage utishoboye, hagaragazwa uruhare rw’Intore mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bwitange n’ubukorerabushake.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yashimiye Intore ku bikorwa zakoze, azibutsa gusigasira ubumwe, ubudaheranwa no gukomeza kugira umuco w’ubwitange. Yagize ati: "Mugaragaje koko umuco w’ubutore, mukomeze mube nkore neza bandebereho." Yongeyeho ko urugerero ari amahirwe akomeye yo kwimakaza indangagaciro z’Ubunyarwanda, urubyiruko rukagira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bashyize imbere ishyaka ry’u Rwanda, ubukorerabushake no gukunda igihugu.
Ibikorwa byakozwe byongeye kwerekana ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, kandi bushobora gukoreshwa mu iterambere rirambye. Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko buzaharanira gukomeza gufasha urubyiruko kugira amahirwe nk’aya yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Inkomezabigwi zo mu murenge wa Busasamana basoza urugerero
Batashye bimwe mu bikorwa byakozwe n'Intore z'inkomezabigwi 12
Basuye inzu yubakiwe umuturage wo mu KAgari ka Kavumu, Busasamana
Bahawe impanuro kandi biyemeza kuzazikurikiza