INGAMBA ZIKOMEYE ZATUMYE ABANYESHURI BATAYE ISHURI BARIGARUKAMO MU GIHE GITO
Ingamba zikomeye zafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza mu Kugarura abanyeshuri bari bataye ishuri zatumye ukwezi kwa Gashyantare 2023 gusiga abarenga 84% barigarutsemo. Zimwe muri izo ngamba harimo gusura imiryango ifite abana bataye ishuri kugira ngo hamenyekane impamvu yabibateye hagamijwe gufatira hamwe ingamba n’ababyeyi kugira ngo bagaruke mu ishuri.
Ibi bikaba bikorwa n’ubuyobozi bw’umudugudu ku bufatanye n’izindi nzego zirimo inshuti z’umaryango, abajyanama b’ubuzima, inzego z’abagore n’urubyiruko aho bahabwa urutonde rw’abana bataye ishuri bakabagarura ku ishuri hakemuwe impamvu izo arizo zose bagaragaza, kandi n’ababyeyi babo na bo bakabaherekeza kugira ngo baganirizwe.
Umuyobozi w’Akarere Ntazinda avuga ko gahunda y’umudugudu mu ishuri ifasha abana baturuka mu mudugudu umwe gufashanya no kumenya ikibazo buri wese afite, no gushyira imbaraga muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri. Mu banyeshuri 2308 bari barataye ishuri, abanyeshuri 1942 bangana na 84.1% bamaze kugaruka mu ishuri kandi ubu bari kwiga neza, bakurikiranwa umunsi ku wundi.
Iyi gahunda yo kubagarura ngo ikazakomeza kugeza ubwo nta mwana n’umwe uzaba atari mu ishuri kandi yakagombye kwiga.

Kuri EP Kavumu Catholique, abanyshuri benshi baragarutse kandi bariga neza