INAMA Y'IHURIRO RY'AKARERE RY'UBUMWE N'UBUDAHERANWA

Tariki 28 Ukwakira, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama ngarukamwaka y'Ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa ku nsangamatsiko iragira iti: "Indangagaciro na Kirazira: Isôoko y'Ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda” Muri iyi nama twifatanyije n'abashyitsi batandukanye aho Umushyitsi mukuru yari Ambasaderi Dr Charles Mulrgande wari kumwe n'uhagarariye Unity Club Intwararumuri Hon. Mukantabana Seraphine na Honorable Marie Alice Uwera Kayumba wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu.

Ihuriro ry’ubumwe n’Ubwiyunge ryitabiriwe n’abateganywa n’itegeko barimo abahoze mu Nteko Ishinga Amategeko n’abakirimo ubu harimo Hon Depite Kalisa Jean Sauveur, Hon. Nyirabega Eutalie, Inzego z’Umutekano, abahoze ari abayobozi b’Akarere, abagize inama Njyanama, n’abandi. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madame Kayitesi Nadine yashimiye abafatanyabukorwa bose bagira uruhare mu kwimakaza ubumwe n'ubudaherwa, byatumye Akarere ka Nyanza kagera aho kageze ubu mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda. Ati: "Turashimira Lata y’Ubumwe ku isonga Nyakubahwa Perezida wa repubulika kuko urwego tugeze ho rugaragaza ko bishoboka"

Atangiza iri huriro, Ambasaderi Dr Muringande Charles, yagize ati: "Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasubije agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda. Ni ngombwa gusubiza amaso inyuma, tukubakira ku byadufashaga kuva kera kuko ubumwe bwacu tubutakaje, twaba dutakaje ubunyarwanda n'u Rwanda.” Hon. Marie Alice Uwera Kayumba wari uhagarariye MINUBUMWE, yasobanuye ko Ihuriro ry'Ubumwe n'ubudaheranwa ari ubufatanye bushingiye ku kujya inama zituma abayobozi bashobora kuzuza inshingano bafatanyije n'abaturage ntawe uhejwe.

Ikiganiro mu buryo bwa Panel cyayobowe n’Umujyanama Niyongira Wellars cyarimo Pasteri Kabayiza Louis Pasteur, Hon. Kalima Evode, Uwamariya Clementine n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kyitesi Nadine cyagarutse ku ndangagaciro na kirazira nk'isôoko y'Ubumwe n'ubudaherwa by’abanyarwanda. Pasiteri Kabayiza Louis Pasteur yavuze ko ubunebwe bushobora gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda kuko butuma umuntu aheranwa n'amateka

Intwararumuri Hon. Mukantabana Seraphine yabwiye abagize ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa ko hari byinshi byinshi bakora ngo ubunyarwanda bushyirwe imbere ya byose. Byari mu rwego rwo gusembura ibiganiro byakozwe mu matsinda bungurana ibitekerezo ku ntambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubudaheranwa, imbogamizi zigihari n'icyakorwa. Mu matsinda ane hagaragajwe ibyagezweho n’imbogamizi zikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa muri Nyanza n’ibiri gukorwa ngo zikurweho.

Asoza iri huriro, Ambasaderi Dr Charles Murigande yashimiye Akarere ka Nyanza n'abafatanyabikorwa ku ntambwe yatewe ariko anatanga n'umukoro aho yagize ati: "Buri wese ufite umutima wa kimuntu agomba kuba umwigisha w'amateka bikazatuma abana be n'abazukuru baba mu gihugu kitarangwa mo amacakubiri n'urwango" Inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yagenze neza.

ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa ryitabiriwe n'abantu b'inzego zitandukanye

Mu cyumba cy'inama, bari bateze amatwi ibiganiro biri gutangwa

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi atanga ikaze

Intwararumuri Ambasaderi Charles Muligande atangiza inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'ubudaheranwa