IMYITEGURO Y’URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 13 IRARIMBANYIJE
Mu Karere ka Nyanza habereye inama yo gutegura gahunda y’Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13/2026, igamije gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda no kongera urubyiruko uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Kayitesi Nadine, yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi b’amashami n’abakozi b’Akarere bafite aho bahurira n’urugerero, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’ab’Utugari.
Madamu Kayitesi Nadine yashimangiye akamaro k’urugerero mu kubaka urubyiruko rufite indangagaciro n’uruhare rufatika mu mibereho y’igihugu. Yagize ati: “Urugerero rw’Inkomezabigwi si igikorwa gisanzwe, ni ishuri ry’ubuzima rifasha urubyiruko gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.”
Abitabiriye inama baganiriye ku ngamba z’ingenzi zizafasha kugira ngo iyi gahunda izagende neza, zirimo kunoza imikoranire hagati y’inzego zitandukanye, gutegura ibikorwa bifite ireme, no gukangurira urubyiruko kwitabira ari benshi.
Iyi gahunda biteganyijwe ko izatanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu bikorwa by’ubukangurambaga, ubufasha mu mibereho ndetse n’iterambere rusange ry’Akarere ka Nyanza.
