IMIRYANGO 16 ITISHOBOYE IRISHIMIRA AMACUMBI MASHYA YAHAWE KU BUFATANYE BW’INGABO NA POLISI
Mu Murenge wa Muyira, habereye igikorwa cy’imbaturamugabo cyo gushyikiriza imiryango 16 itishoboye amacumbi mashya yubakiwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira. Aya macumbi yatanzwe ku miryango itaragiraga aho kuba ndetse n’iyari ifite amazu ashaje cyane.
Umwe mu bahawe inzu, Madamu Mukarugwiza Claudine, yavuze ati: "Nari maze imyaka myinshi ntagira aho kuba heza, imvura n’izuba byarangiraga binyica. Ubu ndishimye cyane kandi ndashimira Perezida wacu Paul Kagame n’abafatanyabikorwa badutekerejeho."
Abaturage bashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buyobozi bwiza bubagezaho ibikorwa bibafasha kwiteza imbere, banashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ku bikorwa bigamije iterambere rirambye no guharanira ko nta muturage usigara inyuma.
Mu butumwa bwe, Bwana Kajyambere Patrick yagize ati: " Aya macumbi muhawe si impano yo kurebera gusa ngo mwishimire ko ari meza ahubwo ni intangiriro y’ubuzima bushya. Turabasaba kuyafata neza, kubana neza n’abaturanyi no gukomeza gufatanya mu kubaka igihugu cyacu." Yibukije ko imibanire myiza, ubumwe n’ubufatanye ari ishingiro ry’iterambere n’umutekano urambye.





