Imibiri isaga ibihumbi 85 y'abazize jenoside mu Mayaga yashyinguye mu cyubahiro
Uyu munsi mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Nyundo, Umudugudu wa Mugari ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Mayaga habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 85 y'abatutsi biciwe mu Mayaga muri jenoside.
Muri uyu muhango twifatanyije n'abashyitsi batandukanye, benshi kandi baturutse mu nzego zinyuranye z'igihugu. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnson. Hari kandi Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda akaba n'imboni y'Akarere ka Nyanza Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Germaine Kamayirese, Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Fanfan Rwanyindo, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene, Abadepite, abasenateri, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu, inzego z’umutekano, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza n'uwa Kamonyi, Ubuyobozi bwa OSRGM, abacitse ku icumu bo mu Mayaga inshuti, abaturanyi ndetse n'abaturage barenga ibihumbi 30.

Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango
Umuhango waranzwe n'umunota wo kwibuka, ubutumwa bwatanzwe mu ndirimbo, ubuhamya ndetse n'amagambo y'abayobozi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi y'Akarere yahaye ikaze abashyitsi anashimira abaje gufata mu mugongo abanyamayaga kandi ashimira buri wese wagize uruhare ngo phase ya mbere y'urwibutso irangire. Yavuze ko jenoside atari impanuka ahubwo yarateguwe. Yashimiye kandi ingabo zari iza FPR -Inkotanyi zahagaritse jenoside.
Mu kiganiro ku mateka ya jenoside Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yagaragaje uko ingengabitekerezo ya jenoside yigishijwe izanywe n'abakoloni igashimangirwa na Parmehutu. Yavuze ko jenoside itapfuye kuba ahubwo yateguwe ku hari ibihamya byinshi cyane cyane ibiri mu nyandiko. Yagarutse ku butumwa bwa Musenyeri Perrodain bwari bwuzuyemo ingengabitekezo ya jenoside kandi imyumvire ya Kayibanda na Parmehutu ikaba yari mu murongo umwe n'uwa abakoloni cyane ko icyo bagaragazaga ari ukwanga abatutsi ndetse bakaba barafataga umututsi nk'ufite imico mubi gusa.
Yavuze ko jenoside mu Majyepfo yatinze gutangira kuko abenshi bari muri PL na PSD. Abahutu bo mu Majyaruguru bakaba barandikiye abo mu Majyepfo bababwira ko abatutsi babamaze binyuze mu Nkotanyi ndetse babasaba kutaba ba barihima kuko nabo abatutsi batazabarebera izuba.Jenoside ku Mayaga ndetse no mu Majyepfo muri rusange ikaba yarakongejwe n'abo mu Majyaruguru hanyuma abayobozi bayishishikariza abo bayoboraga ndetse baranayikora. Yavuze ko imyaka 25 ishize ariko hakaba hari abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ndetse abenshi bakaba ari abo mu gisekuruza cya Parmehutu bakuranye ibitekerezo by'urwango. Ati: "Biragoye ko abonse amashereka ya jenoside bakosoka. Amateka ntitwayasubiza inyuma ariko ntibizongera"
Mu buhamya bwa Gakuru Appollinarie uvuka ku Mayaga i Karama ka Shari ayatanze ubuhamya bw'inzira yanyuzemo muri jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati: "Reka mbabwire ihwa ryanjombye". Jenoside ntabwo ari impanuka ahubwo yarateguwe. Umuturanyi witwa Ndahayo yajyaga mu nama zitegura jenoside i kiruhura anyuze iwacu. Yagaragaje uburyo abatutsi b'i Karama birwanyeho ariko bikarangira bishwe kubera imbaraga z'abasirikare n'abajandarume baturutse mu bice binyuranye. Yavuze uburyo we na mukuru babakoreye ibya mfura mbi nubwo mukuru we yari afite umugabo w'umuhutu bakaba baramwishe urwagashinyaguro. Yashimiye Imana yamuhagazeho kugeza inkotanyi zimurokoye kandi kugeza ubu akaba akomeye.
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta yashimiye Abanyamayaga, Akarere ka Nyanza n'abantu bose bagize uruhare ngo abatutsi biciwe ku Mayaga bashyingurwe ahantu habahesha icyubahiro. Yashimiye amashami yashibutse ndetse ayagereranya n'inzibutso zigenda n'amaguru. Yavuze ko inzira Gakuru watanze ubuhamya yanyuzemo ikomeye ko kurokoka no kubaho ari ubuhamya bukomeye. Yavuze ko inkotanyi zikwiriye kujya zishimwa cyane kurusha uwo ari we wese. Yavuze kandi ko kwibuka ari umwanya mwiza kongera kwiyubaka.

Minisitiri w'ubutabera ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Yibukije abantu bose aho gukorera urwibutso rwo mu Mayaga ubuvugizi kugira ngo rwuzure buri wese ashyizeho uwe musanzu. Ku bahakana n'abapfobya jenoside ndetse n'abatavugisha ukuri yavuze ko ari ngombwa ubufatanye mu kubarwanya. Yibukije Abanyarwanda bose gukomeza gutekereza ku mvano ya Jenoside n’ingaruka zayo naho abagizemo uruhare imanza zabo zikazakomeza kwihutishwa no gutangazwa kugira ngo bihe isomo abandi banyarwanda.
Umuhango wo kwibuka wasojwe no gushyira indabo ku rwibutso ndetse no kunamira abasaga ibihumbi 85 bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga.