IKIPE Y'ABAFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA YEGUKANYE SHAMPIYONA Y'UMUPIRA W'AMAGURU

Ikipe y’Akarere ka Nyanza yegukanye igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rubavu mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Mu mikino yasozaga shampiyona y’umwaka wa 2024–2025, ikipe ya Nyanza yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 14 mu makipe 8 yari yitabiriye iri rushanwa. Ikipe yashyikirijwe igikombe cy’irushanwa hamwe n’umupira wo gukina, nk’ishimwe ry’intsinzi no guhatana.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga ku rwego rw’Igihugu, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), ndetse na Komite Paralempike y’u Rwanda (NPC). Hanari n’abashinzwe abafite ubumuga bo mu turere twa Huye, Rubavu, Nyanza na Muhanga.

Shampiyona nk’iyi ni ingenzi mu guteza imbere siporo n’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kumva no kuvuga, binabaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo no kongera kwigirira icyizere.