IGITARAMO NDANGAMUCO NYARWANDA “I NYANZA TWATARAMYE” KIGIYE KUBA MU BURYO BUDASANZWE
I Nyanza Twataramye ni Igitaramo Ndangamuco Nyarwanda ngarukamwaka gikundwa na benshi kkaba kimaze kwamamara ku buryo n’umwana ukivuka aba azi ko ari cyo itaramo cyonyine mu Rwanda kiufasha kumenya no usobanukirwa uko mu muco nyarwanda bataramaga.
Icy’uyu mwaka giteganijwe ku mugoroba w'Umuganura tariki 7 Kanama 2020 kuri Television y'u Rwanda guhera saa tatu z'umugoroba kikazabimburira igitaramo cy'Umuganura 2020
Igitaramo ndangamuco Nyarwanda, I Nyanza Twataramye ni ngarukamwaka kikaba gitegurwa n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye na Minisiteri Minisiteri ifite Umuco mu nshingano, uyu mwaka ukaba ari inshuro yacyo ya Karindwi (VII).
Mu rwego rwo gushimangira Umuco Nyarwanda no guhuza imbaraga Igitaramo ndangamuco Nyarwanda “I Nyanza Twataramye” cyaje guhuzwa n’Umuganura aho kimuriwe ku mugoroba ubanziriza Umuganura. Ibi bikaba bimaze gukorwa inshuro zigera kuri 4
Igitaramo ndangamuco Nyarwanda “I Nyanza Twataramye”, muri uyu mwaka wa 2020, ku nshuro yacyo ya VII, Imigendekere yacyo igomba guhinduka bitewe n’ icyorezo cya COVID19, bityo kizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo
