IGICUMBI SACCO NYANZA IHURIZA HAMWE IMIRENGE SACCO ZOSE YABONYE UBUYOBOZI

Mu cyumba cy’Inama cya GS Mater Dei Nyanza habereye inama y’Inteko Rusange ya Nyanza SACCO y’Akarere, yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’Urwego rw’Igihugu rw’Amakoperative (RCA), ikaba yari igamije gusobanurira abanyamuryango amategeko shingiro agenga SACCO Y’Akarere, ndetse no kugaragaza izina rishya ryemejwe ku mugaragaro ari ryo “IGICUMBI SACCO Nyanza.”

Muri iyi nama, hanatowe inzego nshya z’ubuyobozi bwa SACCO y’Akarere, aho abagize Inama y’Ubutegetsi batowe ari:

  • NIYITEGEKA Eric, Perezida,
  • BYUKUSENGE Regine, Visi Perezida,
  • NSENGIYUMVA Noel, Umunyamabanga.

Abajyanama batowe ni KAYIGAMBA Jean d’Amour na MUJAWAYESU Venantie, naho abagenzuzi ni GATARAYIHA Marcel na UWIRAGIYE Venantie.

Mu ijambo rye, Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, yashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo guhuza imirenge SACCO yose, avuga ko ubu buyobozi bushya bugiye kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu n’ubw’abanyamuryango muri rusange.

“Guhuzwa kw’imirenge SACCO yose muri  imwe yitwa “IGICUMBI SACCO NYANZA” ni intambwe ikomeye igamije kunoza imikorere, kongera umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango no kubafasha kubona serivisi z’imari zinoze kandi zihuse. Turasba ubuyobozi bushya gukomeza kubakira ku byiza byagezweho no gushyira imbere imiyoborere myiza,” — Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo.

Abanyamuryango bishimiye iki gikorwa, bavuga ko IGICUMBI SACCO NYANZA izabafasha kubona serivisi z’imari zinoze kandi zihurije hamwe, bityo ikarushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere muri rusange.