IBYIFUZO BY'ABATURAGE KU IGENAMIGAMBI N'INGENGO Y'IMARI YA 2024-2025 BYATANGIYE KWAKIRWA

Tariki ya 21 Ugushyingo 2023, mu tugari twose tugize Akarere ka Nyanza uko ari 51 habereye inteko z'abaturage mu rwego rwo kwakira ibyifuzo n'ibitekerezo ku bikorwa bizashyirwa mu igenamigambi n'ingengo y'imari by'umwaka wa 2024-2025. Habayeho kandi kugaragariza abaturage ibyo bari barifuje umwaka ushize bikaba bayarabonewe ingengo y'imari cyangwa bikaba byarakozwe mu miganda y'abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa. Bibukijwe ko ibitarakozwe kubera ko ingengo y'imari itaraboneka bizakomeza gushyirwa gukurikiranwa no gushakirwa ubushobozi. 

Ku rwego rw'Akarere, igikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja ahari Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme ari kumwe n'Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza mu Karere Kayigambire Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Umukozi w'Akarere ushinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n'isuzumabikorwa, DASSO n'abakozi b'Akagari.

Ibyifuzo abaturage batanze byibanze ku kwegerezwa bikorwa remezo birimo amateme, imihanda n'amashanyarazi. Bifuje kandi ko mu mibereho myiza bakwegerezwa amashuri bakanafashwa kubona amatungo n'ibindi. Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko ibitazabonerwa ingengo y'imari ngo bikorwe mu mwaka wa 2024-2025 bizashyirwa mu ngengo y'imari izakurikira ho. yabasabye kujya bihangana mu gihe ibyo basabye biba bitakozwe ntibacike intege kuko biba bizakorwa kandi byose bitakorerwa rimwe. Muri buri Kagari hakaba hari imboni y'Akarere yifatanyije n'abaturage mu gutangiza iki gikorwa

Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme yakira ibyifuzo by'abaturage mu Kagari ka Kibinja

Umuyobozi w'Akarere yanakiriye ibyifuzo by'abaturage mu murenge wa Muyira, Akagari ka Nyamure