Ibitaro by'Akarere ka Nyanza byibutse abari abakozi muri ibi bitaro bishwe muri jenoside
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019 Ibitaro by'Akarere ka Nyanza byibutse abari abakozi muri ibi bitaro bishwe muri jenoside. Ni umuhango wabanjirijwe n'igikorwa cyo kuremera uwacitse ku icumu witwa Mukamusoni Dative utuye mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye.
Umubyeyi we akaba yari umukozi w'Ibitaro bya Nyanza yicwa muri jenoside ndetse akaba yarasigaye wenyine mu muryango w'abantu 9. Hakurikiye ho urugendo rwo kwibuka aho abakozi bavuye ku bitaro bagera ku Rwibutso rw'Akarere ka Nyanza bunamira inzirakarengane zishyinguyemo banashyiraho indabo.
Gahunda zakomereje ku Bitaro humvwa ubuhamya, ubutumwa butandukanye ndetse n'indirimbo z'abahanzi zifasha kwibuka abazize jenoside. Mu bayobozi bari bahari harimo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Umutesi Solange, Visi Prezidante w'Inama Njyanama Madame Umubyeyi Jeanne, umuyobozi w'Ibitaro bya Nyanza Dr Ngiruwonsaga Pascal, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Busasamana abakozi b'Ibitaro n'abandi. Ubutumwa bwatanzwe bwagarukaga ku gukomeza abacitse ku icumu, kwibuka twiyubaka, gushimira leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ku byiza ikorera abaturage n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse jenoside ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside