IBINTU 10 BY’INGENZI BURI WESE AKWIRIYE KUMENYA KU KARERE KA NYANZA
Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo kagizwe n’imirege 10, utuagri 51 n’imidugudu 420. Ni Akarere gafite icyerekezo cyo kuba izingiro ry’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza. Ibi ni ibintu 10 by’ingenzi ukwiriye kumenya kuri Akarere ka Nyanza:
1. Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Abami mu Rukari
Ingoro Ndangamurage y’amateka y’Abami mu Rukari ni kimwe mu bikorwa ndangamateka bikomeye mu Rwanda. Ni ahantu hakusanyirijwe amateka y’ubwami bw’u Rwanda, aho abahasura babasha kumenya byinshi ku buzima bw’abami, imigenzo yabo, ndetse n’amateka y’ingoma za kera. Bashobora kandi gusura inyambo.
2. Ingoro yo Kwigira ku Rwesero
Ingoro yo Kwigira ku Rwesero ni ahantu hihariye habumbatiye amateka agaragaza ibisubizo abanyarwanda bagiye bishakamo mu bihe bitandukanye harimo inkiko Gacaca n’abunzi mu butabera, Umuganda muri gahunda y’iterambere ry’Igihugu, Girinka munyarwanda, ubudehe, imihigo n’ibindi.
3. Imihanda myiza ya kaburimbo ireshya na kilometero 71
Akarere ka Nyanza gafite imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 71. Muri iyi mihanda, kilometero 34 ziri mu mujyi wa Nyanza, bikaba byoroshya ingendo zijyanye no gusura ahantu ndangamurage no kugera ku bice bitandukanye by’akarere mu buryo bworoshye.
4. Amashuri meza kandi menshi
Nyanza ifite amashuri 132 atanga ibyiciro bitandukanye by’amashuri. Harimo amashuri y’inshuke 104, amashuri abanza 101, ayisumbuye 61, ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro 18. Uretse ibyo, hari amashuri makuru na kaminuza 3 arimo UNILAK (Ishami rya Nyanza), ILPD, na Hanika Anglican Integrated Polytechnic.
5. Ikigo Gitanga Amakuru y’Ubukerarugendo (Nyanza Visitor Center).
Iki kigo giherereye rwagati mu Mujyi wa Nyanza, imbere ya Hotel Heritage, haruguru ya Banki y’Abaturage. Ni ahantu ubona amakuru yose ajyanye n’ubukerarugendo muri aka karere. Iki kigo gifasha kandi abashaka kuyoborwa mu nzira gakondo z’ubukerarugendo, ndetse banatanga amagare ku bashaka gutembera mu mujyi wa Nyanza.
6. Inzira Gakondo z’Ubukerarugendo Zemewe ku Rwego Mpuzamahanga (Cultural Trails)
Akarere ka Nyanza gafite inzira gakondo zemewe ku rwego mpuzamahanga, zihuza ahantu ndangamurage hatandukanye kandi zikerekana ubwiza bw’akarere. Muri zo harimo inzira gakondo y’ubwami (Royal Trail) n’inzira y’ahantu hatandukanye mu gihugu (Big View).
7. Ahantu Ndangamurage Hatandukanye
Mu Karere ka Nyanza hari ahantu ndangamurage henshi harimo: Umusezero w’Abami i Mwima, ibigega by’umwami, urukiko rw’Umwami Mutara III Rudahigwa, Amariba ya Mutende, Icyuzi cya Nyamagana, isoko rya Nyanza ryabayeho kuva ku Ngoma y’Umwami Yuhi IV Musinga, ndetse n’ahandi harimo Kiliziya ya Kirisitu Umwami, imisozi ya Gacu, Rwabicuma na Mpaga, ndetse n’ahantu hazwi nka Mwima na Mushirarungu.
8. Amata Meza Akundwa na Benshi
Nyanza izwiho kugira amata meza cyane, bituruka ku muco wo gutereka amata ku mwami. Uyu murage wakomeje kuko hari inganda nyinshi zitunganya umusaruro w’amata. Muri zo harimo “Nyanza Milk Industries” izwi nka “Nyabisindu”, yatangijwe n’Umwami Mutara Rudahigwa mu 1938 yitwaga “Laiterie d’Umwami”. Hari kandi uruganda “Zirakamwa Meza Nyanza”, “Inyambo Fresh Dairy” n’izindi.
9. Igitaramo "I Nyanza Twataramye" n'Ibirori byo Kumurika Inyambo
Akarere ka Nyanza kibarizwamo ibirori bikomeye by’umuco n’amateka, birimo igitaramo ndangamuco nyarwanda kizwi ku izina rya "I Nyanza Twataramye". Iki gitaramo kiba buri mwaka kikagaragaza umuco gakondo w’u Rwanda binyuze mu mbyino, imivugo, n’indirimbo gakondo, imikino n’ibindi Hari kandi ibirori byo kumurika Inyambo, aho hifashishwa inka z’inyambo zizwiho kugaragaza ubuhanga bw’abanyarwanda mu Korora ndetse n’agaciro inka yari ifite kandi igifite kugeza ubu mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda.
10. Umujyi wa Nyanza niwo mujyi wa mbere wabayeho mu Rwanda
Umujyi wa Nyanza washinzwe mu mwaka w’1899, ubwo umwami Yuhi V Musinga yahaturaga, akahagira umurwa uhoraho w’Abami, bitandukanye n’uko mbere ye Abami b’u Rwanda bagendaga bimuka. kuri ubu ni wo mujyi ufite agahigo ko kuba umaze imyaka myinshi mu Rwanda n'ubwo hari abantu benshi bashobora kuba batabizi.
Akarere ka Nyanza ni intangarugero mu kubungabunga umuco n’amateka, kikaba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye kuri ayo mateka. Uhasuye abasha kubona ibyiza byinshi byihariye kandi utabona ahandi.
Ingoro y'umurage wo kwigira iri ku Rwesero
Umusezero w'abami uri i Mwima
Icyuzi cya nyamagana
Ingoro y'amateka y'Abami ni uku igaragara iyo ukiyinjiramo
Imwe mu mahoteli yo mu Mujyi wa Nyanza
Uruganda rutunganya amata rwa Nyanza Milk
Ikigo gitanga amakuru y'ubukerarugendo (Visitor Center)
Mu mujyi wa nyanza honyine hamaze kugera ibirometero 34 bya kaburimbo