Ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu iterambere ry'Abaturage byakomeje
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Giicurasi 2019 ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda mu iterambere ry'Abaturage byakomeje mu mirenge itandukanye ariyo Busasamana, Cyabakamyi, Rwabicuma, Mukingo na Kigoma. Muri Busasamana, ibikorwa byabereye mu Kagari ka Gahondo, Umudugudu wa Nyakwibereka kuri site ya Rutigita ahahinzwe amashaza ku buso bungana na Hegitati 8.
Muri Cyabakamyi, hahinzwe imboga mu Kagari ka Kadaho, Umudugudu wa Ruziba no muri Karama, Umudugudu wa Gahondo kuri site ya Macigata. Hose hakaba hahinzwe ubuso bukabakaba hegitari 1. Muri Rwabicuma, Akagari ka Runga, Umudugudu wa Ndago hahinzwe urusenda ku buso bungana na 1/2 cya hegitari. Muri Mukingo hatewe amashaza kuri hegitari 3 mu Kagari ka Mpanga, Umudugudu wa Remera kuri site ya Busogwe. Mu murenge wa Kigoma hacukuwe umuyoboro w'amazi ureshya na 170m mu Kagari ka Gasoro, Umudugudu wa Buruba.