Ibigo bikorera mu Karere ka Nyanza byifanyije mu kwibuka ku inshuro ya 25

Kuri uyu wa kane  tariki ya 11 Mata 2019, Ibigo bikorera mu Karere ka Nyanza birimo ILPD, INMR (Museum), REG, WASAC, RRA, RSSB, Urukiko Rukuru na Nyanza Milk Industries bifanije mu kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, hari kandi abayobozi b'ibyo bigo mu Karere ndetse n'inzego z'umutekano. Nyuma y'urugendo rwo kwibuka baturutse mu mujyi wa Nyanza bahuriye ku Rwibutso rw'Akarere ahabereye bimwe mu bikorwa birimo isengesho, umunota wo kwibuka, ikiganiro UBUMWE BW'ABANYARWANDA MU KUBAKA URWANDA NYUMA YA JENOSIDE, KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE NO KUBAKA ICYEREKEZO GIIKWIYE, ubuhamya bwatanzwe na Madamu Kayitesi Immaculee, indirimbo zo kwibuka n'ubutumwa bwatanzwe  n'umushyitsi mukuru ndetse n'abandi batandukanye.

Ubutumwa bwose bwagarukaga ku kwihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. Habayeho kandi kunamira no gushyira indabo ahashyinguye inzirakarengane zazize jenoside ndetse ibyo bigo bikaba byanatanze inkunga yo gushyigikira Urwibutso.