I Nyanza Twataramye VI: Igitaramo ndangamuco cyongeye kwibutsa benshi uburyohe bw’umuco Nyarwanda
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2019, mu Karere ka Nyanza habaye igitaramo ndangamuco Nyarwanda kizwi ku izina rya i Nyanza Twataramye cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Inteko Nyarawa y’Ururimi n’umuco. Ni igitaramo cyabaga ku nshuro yacyo ya gatandatu kikaba cyabereye mu Rukari ku cyicaro cy’ingoro ndangamurage y’amateka y’abami mu Rwanda. Mu gutangira iki gitaramo haherewe ku mutambagiro waturutse ku kigabiro cy'Umwami Yuhi V Musinga ahavuzwe amateka ye ndetse n'umurishyo w'ingoma. Habayeho kandi imikino gakondo irimo gusimbuka urukiramende , kunyabanwa, gukirana n'ibindi. Umutambagiro ukaba wakomeje aho itorero ingenzi n'isonga byasusurutsaga abawitabiriye mu mbyino gakondo cyane mu mihanda yo mu mujyi wa Nyanza.
Igitaramo nyirizina cyabereye mu Rukari aho imbaga y’abakitabiriye yasusurukijwe n'amatorero arimo Isonga, Urugangazi, Urukerereza, Ishakwe n'abahanzi nk'Intore Tuyisenge na Danny Vumbi. Habayeho kandi ibisakuzo nabyo byagaragaje ko umuco ugomba kwigishwa bihereye mu bana kuko basakuje abantu bakizihirwa n’ubuhanga butanagaje bw’aba bana. Nzayisenga Sophia mu nanga ye, yakoze mu mirya abantu baranezerwa cyane byagaragariraga mu mashyi yahabwaga n’abarimo abanyacyubahiro bari babyitabiriye. Mu bindi byatumye abantu basusuruka harimo umukino ugaragaza ibyiza by'umuco Nyarwanda, amazina y'inka, amahamba, imyoma n'ibindi.

Amatorero atandukanye n'Abahanzi bataramiye abari bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo kikaba kitabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo n’umuco Nyakubahwa Nyirasafari Esperance, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, abadepite n'abasenateri, abayobozi b'Ibigo bya Leta, abayobozi b'Ingabo na Polisi n'abandi bayobozi benshi.
Mu ijambo rye Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme akaba yavuze ko bazakomeza guharanira iterambere ry'umuco ndetse no gukomeza gutegura iki gitaramo mu rwego rwo guteza imbere umuco no dushimangira ko Akarere ka Nyanza koko ari igicumbi cy’umuco. Iki gitaramo kikaba cyanejeje abitabiriye kuko bongeye kwibutswa uburyohe n'ibyiza by'umuco Nyarwanda. Iborori bikazakomeza hizihizwa Umuganura ku rwego rw'Igihugu aho bizabera kuri Sitade ya Nyanza kuwa Gatanu tariki 2 Kanama 2019.