I NYANZA HATANGIRIJWE KU RWEGO RW’IGIHUGU, GAHUNDA Y’INDANGAMUNTU NSHYA Y’IKORANABUHANGA

Tariki ya 28 Ukwakira 2025 – Kuri Stade y’Akarere ka Nyanza hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no gufotorwa mu rwego rwo gutanga indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga, gahunda igamije kunoza serivisi z’irangamimerere, kongera umutekano w’imyirondoro no korohereza abaturage kubona serivisi zinyuranye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice ari nawe wari Umushyitsi Mukuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Miniterri y’Ikorabuhanga na Inovasiyo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu, Madamu Josephine Mukesha, Uhagarariye Banki y’Isi, n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage benshi.

Mu butumwa bwe, Madamu Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yashimangiye ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu miyoborere myiza no mu iterambere ry’igihugu aho yagize ati:“Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izatuma umuturage abasha kubona serivisi zose akeneye mu buryo bwihuse kandi butekanye. Ni igikorwa cyerekana ko u Rwanda rukomeje kugenda rujyana n’ibihe mu ikoranabuhanga no mu miyoborere.”

Madamu Josephine Mukesha, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu (NIDA), yasobanuye ko iyi ndangamuntu nshya izaba ifite umutekano mwinshi kandi yorohereza abaturage kubona serivisi zose zishingiye ku myirondoro yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yagize ati: “Iyi ndangamuntu izahuza amakuru yose y’umuturage mu buryo bwizewe, ikorohereze inzego zose gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.”

Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, yashimiye Guverinoma kuba yarahisemo gutangiriza i Nyanza, iyi gahunda y’igihugu, agaragaza ko Akarere kiteguye kwakira abaturage bose mu bwitange no mu bufatanye. Ati:“Ni ishema kuri Nyanza kuba ariyo itangirijwemo iki gikorwa cy’ingenzi. Twiteguye gufasha buri muturage kubona iyi ndangamuntu nshya kandi twizeye ko izongera ireme rya serivisi dutanga.”

Gahunda yasojwe n’ifoto y’urwibutso, abayobozi batangira gufotorwa nk’ikimenyetso cy’itangira ryiza ry’iki gikorwa. Iyi gahunda izakomereza ku zindi site mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza kugeza tariki 23 Ugushyingo 2025.