HOSOJWE ICYUMWERU CY'ICYUNAMO HAGARUKWA KU MATEKA ASHARIRIYE YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI I KARAMA KA SHALI

Tariki ya 13 Mata 2023, hasojwe icyumweru cy'icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Karere ka Nyanza byabereye mu murenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara i Karama ka Shali. Aha Hakaba hafite amateka akaomeye kuko hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 40 babanje kwirwanaho ariko hakaza abasirikare n'abajandarume bakagakoresha intwaro zikomeye bakabica hafi ya bose.

Iyi gahunda yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Sheikh Ntawukuriryayo Ismael, Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Niyonsaba Elidad, Inzego z'umutekano harimo Umuyobozi wa RF Maj. F. Mugisha, DPC SSP E. Kizza, RIB, NISS, Ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Karere, DASSO Coordinator ku rwego rw'Akarere, ababyobozi b'Umurenge n'abaturage benshi.

Ruzindana Eugene watanze ikiganiro watanze ikiganiro yagaragaje imibanire y'Abanyarwanda mbere y'ubukoroni, uko baciwemo ibice mu gihe cy'ubukoroni, uko urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside byigishijwe, itegurwa n'ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. Hatanzwe kandi ubuhamya aho Mukagahima Immaculée warokokeye i Karama ka Shali yagaragaje inzira igoranye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabarokoye ubu bakaba bakomeje kwiyubaka mu buryo bwo gukira ibikomere no kwiteza imbere.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza Bwana Niyonsaba Elidad, yavuze ko iteka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahora bibuka abasaba ko imbaraga bashyira mu kwiyubaka bazikuba Inshuro nyinshi kuko kurokoka ubwabyo ari imbaraga.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w'Akarere yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa buri wese ko icyumweru cy'icyunamo gisojwe ariko kwibuka byo bihoraho. Yasabye abaturage gushyira imbaraga mu kwiyubakira Igihugu no kurwanya Jenoside n'ingebitekerezo yayo by'umwihariko asaba urubyiruko gukoresha imbaraga n'ubwege bagateza Igihugu imbere birinda kandi barwanya uwo ari we wese washaka gusenya Ubumwe bw'abanyarwanda.

Twibuke Twiyubaka.

Abayobozi bari bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaturage benshi bari baje kwibuka Abatutsi biciwe i Karama ka Shali muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abagize inzego z'Umutekano bari baje kwifatanya n'abaturage

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ageza ijambo ku barin aho

Perezida wa Ibuka mu Karere avuga ko kwibuka bihoraho atari iby'icyunamo cyangwa iminsi 100 gusa