Hizihirijwe umunsi wa kawa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2019 kubufatanye bwa NAEB n'Akarere, mu murenge wa Ntyazo, Akagari ka Cyotamakara, Umudugudu wa Ruyenzi hizihirijwe umunsi wa kawa 2019, Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere wungirijel ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick  wari kumwe n'intumwa  yari ihagarariye Umuyobozi wa NAEB Bwana  Issa NKURUNZIZA.

                                            Abayobozi bari bitabiriye ibi birori

Abitabiriye uyu munsi bakaba babanje gukora umuganda mu

mirima ya kawa iri mu Kagari ka Kagunga, umudugudu wa Bukinanyana. Umukozi w'Akarere ushinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga  yanasobanuriye abahinzi uko kawa ikwiye gufatwa neza kugirango itange umusaruro uhagije kandi mwiza. NAEB yasabye abahinzi kwita kuri kawa, kuva igiterwa, kugeza igejejwe mu ruganda Yasabye kandi abaturage kwagura ubuso buhinzeho kawa ndetse nabo bakayinywa kandi bakabigira umuco. Yabijeje gukomeza isoko kugirango ibahe amafaranga kandi banayibone hafi.

Ubutumwa bwatanzwe n'Umushyitsi mukuru bwagarutse ku buryo kawa y'u Rwanda ari  nziza bityo ikaba idakwiye kunyobwa n'abanyamahanga gusa. Yasabye abahinzi kabungabunga aho ihinze kugirango igire uburyohe birinda kuyivanga n'indi myaka ahubwo bagahinga ikawa kinyamwuga.

                                         Abaturage basangira kawa

Igikorwa cyashojwe no Gusangiza kawa abaturage bose bari aho.