Hizihijwe Yubile y’imyaka 100 ya Padiri Joseph Fraipont Ndagijimna washinze HVP Gatagara

Mu murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, muri HVP Gatagara habereye ibirori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 100 y'amavuko ya Padiri Joseph Fraipont Ndagijimqna washinze iki kigo mu rwego rwo kwita ku bantu bafite ubumuga. Ni ibirori byitabiriwe n'abantu banyuranye barimo abihaye Imana, Abayobozi mu nzego za Leta n'abashinzwe umutekano. Umushyitsi mukuru akaba yari Prof.SHYAKA Anastase, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugua wari uhagarariye Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe.

Hari kandi Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, Madamu Usta KAYITESI, Umuyobozi mukuru wa RGB, Madame Seraphine Mukantabana, Umuyobozi ushinzwe gucyura impunzi no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kajyambere Patrick. Inzego z'umutekano zari zihagarariwe n’Umuyobozi w'Ingabo muri Nyanza na Ruhango Lt.Col. Rutaremara Christophe, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Intara y'Amajyepfo SSP A. Nshuti

                                           Abihaye Imana bari bitabiriye uyu muhango

Hari kandi abihaye Imana bahagarariye inzego zitandukanye za Kiliziya Gatolika bayobowe n'Umukuru w'Inama y'Abepisikopi Gatulika mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare wari hamwe na Musenyeri  Simaragide Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi ndetse na Musenyeri Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro akaba ari nawe ureberera Diyosezi ya Cyangugu. Ibirori byatangijwe n'igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo RUKAMBA afatanyije na bagenzi be. Umuhango witabiriwe kandi n'abashyitsi baturutse mu bihugu by'i Burayi n'Amerika barimo na mwishywa wa Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana.

Ubutumwa bwatanzwe n'umushyitsi mukuru Prof. Shyaka Anastase wari uhagarariye Minisitiri w'Intebe bwagarutse ku gushimira Padiri Fraipont washinze HVP Gatagara aho yavuze ko Leta izakomeza gukora ibishoboka kugirango ibikorwa by'ubuvuzi bigere ku bantu benshi bafite ubumuga. Yabasabye gukomeza gutanga serivisi nziza no kugaba amashami n'ahandi kandi ibibazo bihari bikazakomeza  kuganirwaho kugira ngo bikemuke. Yanabemereye ko umuhanda ugera ku kigo  uzashyirwamo Kaburimbo mu gihe ubushobozi buzaba bubonetse kandi mu gihe kitarambiranye. Ibirori byashojwe neza haba ubusabane