HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA
Tariki 3 Ukuboza 2025, mu Karere ka Nyanza, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga mu birori byabereye mu Murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Nyabinyenga. Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga – Duteze imbere imibereho myiza.” Ibirori byitabiriwe n’inzego zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abantu bafite ubumuga.
Madamu Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, wari umushyitsi mukuru, yashimangiye ko Akarere ka Nyanza kazakomeza gushyira imbere politiki n’ibikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira, ubwisanzure n’iterambere ry’abantu bafite ubumuga. Yagaragaje ko kudaheza abafite ubumuga, kubaha amahirwe angana no kubafasha kubona serivisi zibegereye ari inkingi z’iterambere rirambye.
Nu umunsi waranzwe n’ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, HVP Gatagara na BRAC Rwanda aho bagarutse ku kamaro ko guhuza imbaraga mu guharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga. Hanatanzwe ubuhamya bw’umuturage ufite ubumuga wagaragaje uko imiyoborere myiza imufasha kwigira no kwiteza imbere.
Hatanzwe amagare (wheelchairs) 25 ku bufatanye na World Vision Rwanda, mu rwego rwo kongera amahirwe yo kwiga no kwitabira ubuzima bwa buri munsi. Ibirori byaranzwe n’imbyino zisusurutsa abitabiriye, bisozwa n’ubusabane nk’umuco w’ubufatanye no kudaheranwa, byongera kwibutsa buri wese ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho hatitawe ku burenganzira n’uruhare rwa bose.



