Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro
Tariki 15 Ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Umuryango utekanye kandi uteye imbere”. Mu Karere ka Nyanza uyu munsi wabereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Cyerezo mu gasanteri ka Kigogo ahari hahuriye imbaga y’abagore benshi bishimiraga ko bubakiwe isoko ryuzuye ritwaye hafi miliyoni 50 rikazabafasha kwiteza imbere kandi bagahamya ko iyo umuryango udakennye umutekano uboneka cyane ko hari abagore benshi bacururizaga muri iyi santeri mu cyo bise ndaburaye imvura ikaba yagwaga bagataha cyangwa se ikanyagira ibicuruzwa byabo.
Uhagarariye inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Mukingo Nyirabazungu Alphonsine avuga ko ari byiza ko abagore biteza imbere kandi ko byagaragaye ko iyo umugore ateye imbere ibibazo byinshi bikemuka. Ati: “ Burya iyo umugore ateye imbere amakimbirane mu muryango aragabanuka ndetse n’ibindi bibazo byose nk’urugero imirire mibi mu bana, abana bata amashuri, ibi by’ubuzererezi byose iyo umugore yateye imbere biracika . Nkaba mbona iri soko rije ari igisubizo ku iterambere ry’abagore bo muri Mukingo”
Mukamana Collette na Mukambayire Dorothee ni bamwe mu bacururizaga mu cyo twakwita ndaburaye (amasoko arema ni mugoroba mu dusanteri) bakaba bavugako bagiye kubyaza umusaruro iri soko bubakiwe kugira ngo baharanire iterambere ry’imiryango yabo kandi ko ibibazo byinshi bizagabanuka. Mukamana Collette yagize ati: “Iki ni igikorwa kiza batuzaniye rwose, tugiye guharanira iterambere. Icyo navuga burya iyo usaba ikintu cyose umugabo nibwo nawe yumva ko ntacyo umaze, uri uwo kumutura ho ibibazo gusa”

Abaturage bari bitabiriye kwizihiza ibirori by'uyu munsi
Mugenzi we Mukambayire Dorothee yongeraho ko ubukene butuma abana bata ishuri abandi bakajya mu buzererezi. Ati: “Ntiwabwira umwana kujya ku ishuri yaburaye kandi ntiyaguma mu rugo atariye. Tugiye gukora duharanire gutera imbere.”
Umurungi Janet uhagarariye ActionAid/Faith Victory Association aribo abafatanyabikorwa bubutse iri soko avuga ko basanze iyo umugore afite icyo akora n’aho akorera heza biba ari ishema ku muryango. Yagize ati: “Twasanze ari byiza kubaka isoko kuko ni igikorwa kirambye kandi gituma barushaho gutekereza. Kugira icyo ukora kandi ukagira n’aho ugikorera biranezeza. Iri soko turabasaba kuribyaza umusaruro no kurifatana neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasabye abagabo gushyigikira abagore babo mu bikorwa bibateza imbere kandi asaba abakuru kwigisha abakiri bato isuku kuko ari umuco w’Abanyarwanda. Ati: “Ndasaba abagabo gushyigikira abagore babo bakarushaho kuba benshi mu nzego zifata ibyemezo kuko uko baba benshi biri gutumba iterambere rirushaho kwiyongera. Nk’ubu urebye mu karere kacu imidugudu iyoborwa n’abagore niyo imeze neza kurusha iyindi kandi mwarabibonye ko umudugudu w’Ikitegererezo muri Mukingo uyoborwa n’umugore. Ndavuga umudugudu wa Biroro. Ikindi nasaba abagore ni ukugira isuku kuko iterambere ridafite isuku ntariba rihari. Ndashaka ko abo mu tundi turere bazajya baza kutwigira ho ku isuku. Abakuze mudufashe kubwira abato ko isuko nayo ari umuco ikaba n’indangagaciro y’Abanyarwanda.”
Akarere ka Nyanza gatuwe n’abaturage ibihumbi 345.392 muri bo abagore ni ibuhumbi 178.022 bangana na 51.5% akaba ari abagore.