HIZIHIJWE UMUNSI MPUSAMAHANGA W'UMURIMO, HASHIMIRWA BY'UMWIHARIKO ABABAYE INDASHYIKIRWA
Ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa buri mwaka tariki ya 01 Gicurasi, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ihangwa ry’Umurimo, Intego Dusangiye.” Ni ibirori byitabiriwe n’abakozi bose b’Akarere kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Akarere, ndetse n’inzego z’umutekano.
Bwana Nsabimana Jean Christian, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere, yahaye abakozi ikiganiro cyimbitse ku myitwarire mbonezamurimo. Yagaragaje ko umukozi mwiza arangwa n’indangagaciro zirimo gukorera hamwe, kubahiriza igihe no kubaha inshingano ze uko bikwiye. Yagize ati: “Umukozi mwiza arangwa no kubaha inshingano ze no gukorera ku ntego, atari uko abikanguriwe.” Yibukije kandi ko raporo ya RGB yerekana ko abaturage bishimira serivisi bahabwa, asaba buri mukozi kugira uruhare mu kuzinoza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Kamana Jean Marie, yibukije abakozi ko uyu munsi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwiyemeza gukorana umurava no kwesa imihigo. Yashishikarije buri mukozi gukora afite intego, agaragaza ubwitange, ubunyamwuga n’imikorere inoze.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Kayitesi Nadine, yifurije abakozi bose umunsi mwiza w’Umurimo, abasaba gukomeza gushyira hamwe no kwesa imihigo nk’ikimenyetso cy’ubwitange n’ubunyangamugayo. Yagize ati: “Umusaruro mwiza uturuka ku mikorere myiza y’itsinda. Iyo dufatanyije, nta ntego dushobora kunanirwa kugeraho.” Yibukije ko buri mukozi afite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kandi buri wese akwiye kugaragaza Akarere neza binyuze mu nshingano ze.
Muri ibi birori, Kanani Enan, Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Rwabicuma, yashimiwe nk’Umukozi w’Indashyikirwa mu Karere ka Nyanza mu mwaka wa 2024-2025 watowe na bagenzi be, kubera umurava n’ubwitange agaragaza mu nshingano ze.
Ibirori byasojwe n’ubusabane bwahuje abakozi, byose byagenze neza, bigaragaramo umuco wo gukorera hamwe no guharanira serivisi zitangirwa abaturage zinoze.

Nsabimana Jean Christian Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Nyanza
Kanani Enan, Umukozi w'Indashyikirwa mu Karere ka Nyanza w'umwaka wa 2024-2025

Kayitesi nadine, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza