HIZIHIJWE IMYAKA 125 Y'UMUJYI WA NYANZA, BENSHI BIYEMEZA KUWUSHORAMO IMARI

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe n’Umwami Yuhi V Musinga, habaye inama y'ishoramari hareberwa hamwe uko imyaka uyu mujyi umaze n'iterambere byahuzwa. Nyanza hari amahirwe ahagaragara akubiye mu mishinga myinshi ariko muri iyi nama hagaragajwe itandatu y’ingenzi ku buryo iramutse ishowemo imari, yazamura ubwiza bw’uyu Mujyi ukuze kurusha indi mu Rwanda. Ubusanzwe, Nyanza ni agace gakungahaye ku mateka, cyane cyane ashingiye ku bami dore ko habaye abami batatu bose ba nyuma bayoboye u Rwanda, barimo Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahinduka icyo gihe Nyanza yari ibaye umurwa w'ubwami utimuka gusa hari n'abandi bami benshi bahatuye mbere y'icyo gihe.

Ibi ni byo biha Nyanza umwihariko wo kuba igicumbi cy’umuco n'amateka ariko haracyakeneye ibikorwaremezo bibereye ba mukerarugendo ku buryon abashaka gusura Nyanza badahura n'imbogamizi iyo ari yoyose ari na yo mpamvu Akarere gashishikariza abahavuka n’abandi bashoramari, gushora mu mishinga minini yagira uruhare mu iterambere ry’uyu Mujyi kandi bikanazamurira icyizere abahasura ari nabyo byatumye mu kwizihiza imyaka 125 hanategurwa inama  y'ishoramari. Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi muri Nyanza, Nsanganiye Vincent, yagaragaje imishinga itandatu minini izashorwamo asaga miliyari 140 Frw mu guteza imbere Umujyi wa Nyanza.

Ku isonga ry’iyi mishinga, hagaragara gahunda yo kubaka Sitade ya Nyanza izatwara asaga miliyari 132 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni umushinga Leta yifuza kuba yawufatanya n’abikorera, ikaba izubakwa ku buso bwa hegitari 18. Igihe iyi sitade izaba yuzuye bizanongera iterambere ry’ibindi bikorwa byinshi bishamikiye kuri siporo ndetse na Nyanza nk’Umujyi ugashyuha.

Akarere ka Nyanza kandi gafite umushinga wo kubyazwa umusaruro amahirwe y'umuco n'amateka hubakwa umudugudu ndangamuco ku buryo abikorerabawushoramo imari bakabonamo inyungu kandi ukanazamura Umujyi wa Nyanza. uyu mudugudu waba wubwatswe bya Kinyarwanda hose ukazajya isurwa n’abifuza kureba umwimerere w’amateka y’u Rwanda ukazubakwa ku buso bwa hegitare icyenda. Uyu mudugudu niwuzura azajya iberamo ibitaramo by’umuco, siporo gakondo n’ibindi birori byose byo ku rwego rw’igihugu bishingiye ku muco.

Ibikorwa byo kwagura Ingoro Ndangamurage y'amateka y'abami  mu Rukari biri mu bizatuma iyi ngoro isurwacyane na bamukerarugendo benshi biyongera cyane cyane kobazajya banahakorera ubashakashatsi. Inyigo yerekanye ko uyu mushinga uzatwara arenga miiyari 2 Frw. Iyi nyubako izaba igicumbi cy’amateka by’umwihariko ay’abami ndetse hazaba hari ishyinguranyandiko riteye imbere.  Uyu mushinga witezweho kuzamura iterambere rya Nyanza ku rwego rwo hejuru.

Gare ya Nyanza igezweho nayo iri mu bizazamura Akarere kuko kugeza ubu ihari itajyanye n'igihe. Iyi gare izubakwa mu ntumbero yo korohereza abagana i Nyanza bakomeza mu bindi bice, cyane cyane ko muri uyu Mujyihazajya hakirwa cyangwa hategerwa imodoka ziturutse mu bice bya Ngoma na Bugesera zinyuze mu Mayaga, nyuma y’ikorwa ry’umuhanda wa Gasoro- Ngoma ndetse n'iziturutse mu Ntara y'Uburengerazaba mu bice bya Karongi unyuzwe i Gitwe mu Karere ka Ruhango ukinjira i Nyanza mu Murenge wa Mukingo. Inyigo yamaze gukorwa yerekanye ko iyi gare izatwara asaga miliyari 3 Frw habariwemo no kwimura abatuye aho izubakwa.

Andi mahirwe ubuyobozi bweretse abashoramari harimo no kubaka isoko rya Nyanza. Inyigo yakozwe igaragaza ko rizatwara miliyari zirenga 3,4 Frw, bityo rikagira uruhare mu gushushya Umujyi wa Nyanza. Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko umushoramari uzubaka iri soko yabonetse hari gushakwa ibyangobwa ngo isoko na gare byubakwe agasaba abashoramari ko bashora mu Karere ka Nyanza kuko nta supermarkets zihari, amahoteli ahagije n'ibindi.

Minisitiri w'Ubutabera akaba  n'Intumwa nkuru ya Leta ndetse n'Imboni y'Akarere ka Nyanza,yasabye abashoramari kwitabira gushora imari mu Karere ka Nyanza niba hari ikibazo gihari cyangwa imbogamizi, Leta ikaba yiteguye kubafasha kugira ngo zikurweho ariko iterambere rize barigizemo uruhare.

Inama yitabiriwe n'abashoramari batandukanye biyemeje gushora imari mu Karere

Minisitiri w'Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice n'Intebe y'Inteko y'Umuco Robert Masozera

Inama y'ishoramari yitabiriwe ku rwego rushimishije

Pamela Muadakikwa ni we wari umusangiza w'amagambo muri iyi nama

Minisitiri w'Ubutabera yizeje ubufatanye mu gukura ho imbogamizi zatuma abantu badashora imari

Abikorera bagaragaje ko biteguye gushora imari mu mishinga y'iterambere ry'Akarere ka Nyanza