Hibutswe kunshuro 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Nyanza
kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2019, ku Rwibutso rw'Akarere ka Nyanza habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko mu Karere ka Nyanza. Habayeho kandi gahunda yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 58 irimo iyabonetse ndetse n'indi yimuwe. Uyu muhango witabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w'Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye, abadepite n'abasenateri, Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi, inzego z'umutekano mu Karere, abanyenyanza, inshuti, imiryango ndetse n'abandi benshi bari baje gufata mu mugongo Abanyenyanza.
Mu ijambo ry'ikaze Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme yashimiye abaje gufata mu mugongo Akarere, yihanganisha abacitse ku icumu. Yasabye ababyeyi kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside cyane iyo ku mashyiga kugirango twubake u Rwanda ruzira jenoside. Mu kiganiro ku itegurwa rya jenoside muri cyatanzwe n'Umunyamategeko wa CNLG Dr Bideri Diogene yagaragaje ko abari abayobozi b'ibigo bya Leta muri Nyanza aribo babaye ku isonga ngo Abatutsi benshi bicwe kuko bari bafite n'udutsiko tw'icengezamatwara ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Abayobozi bashyira indabo ku rwibutso
Mu buhamya bwatanzwe na Nkundimana Emmanuel yagaragaje uko abatutsi batotezwaga mu mashuri mbere ya jenoside atanga urugero kuri mukuru we watsindiye kujya mu mashuri yisumbuye ariko bamwima ishuri. Yagaragaje ko nyuma y'urugendo rutoroshye yanyuzemo muri jenoside yarokotse ashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zamurokoye hamwe na Leta y'ubumwe yamufashije kwiyubaka.
Kamali Emmanuel wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguye uyu munsi. Yavuze ko Abanyenyanza bari bafite ubumwe ndetse ko abigishije ingengabitekerezo ya jenoside bakanafasha mu kuyikora babavanye ahandi baza kuyobora ibigo bya Leta birimo ETF, Christ Roi, Laiterie, ELECTROGAZ, Urukiko n'ibindi. Prezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu yavuze ko igikorwa cyo kwibuka kigomba guha imbaraga abacitse ku icumu mu rwego rwo kongera kuganira n'ababo ndetse bikabafasha kubaka igihugu no guhangana n'ingaruka za jenoside. Yibukije ko abatishyura imitungo bangije muri jenoside bitwaje ko ari abakene urwo rwitwazo rudakwiriye abasaba kwishyura ku neza kuko urubanza rwaciwe ruba rwarabaye itegeko. Yasabye ababyeyi n'abarezi kwigisha amateka y'u Rwanda kuko ubu yahawe umurongo utuma abana bakurira mu bumwe bwo kubaka igihugu kizira jenoside naho ku barimu batinya kwigisha amateka ya jenoside kubera ingaruka nabo ubwabo yabagizeho, asanga hakwiye kujyaho integanyanyigisho kuri jenoside ku bufatanye na CNLG ku buryo umwarimu agomba kwigisha ibirimo.
Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru, Minisitiri Nyirasafari Esperancea yihanganishije abacitse ku icumu cyane ko bagifite ibikomere baterwa n'uko bapfushije batarwaje. Yashimiye abaje gufata mu mugongo abanyenyanza avuga ko Nyanza itizazima ndetse n'u Rwanda rwacu rutazazima kuko hari amashami yashibutse. Yavuze ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwitaye ku baturage. Yagarutse ku ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze atangiza gahunda yo Kwibuka25 avuga ko ririmo ubutumwa bw'ubuzima. Ati: "Abacitse ku icumu Mugomba kubaho kandi mukabaho neza. Twese tugomba guharanira kubaho, tugaharanira ubumwe bwacu naho abahembera ingengabitekerezo ya jenoside baribeshya. Nyuma y'imyaka 25, imbaraga zahagaritse jenoside zikubye inshuro nyinshi cyane." Yibukije
Urubyiruko ko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda ruzira jenoside kandi rugendera ku muco n'indangagaciro zawo.
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyanza wasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 58, hashyirwa indabo ku Rwibutso, hanunamirwa inzirakarengane ziruruhukiyemo. Tukaba kandi twafashijwe n'abahanzi banyuranye barimo Bonhome, Musinga, DUGES n'imiryango.