HIBUTSWE KU NSHURO YA 29 UMWAMIKAZI ROLASIE GICANDA WISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ku bufatanye n'Inteko y'Umuco, tariki ya 20 Mata 2023  mu Karere ka Nyanza habereye igikorwa cyo  kwibuka ku nshuro ya 29 Umwamikazi wa Nyuma w'u Rwanda Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku itariki 20 Mata. Iyi gahunda yitabiriwe n'Umuryango, inshuti, abavandimwe n'abanyarwarwanda bose muri rusange kumwibuka.

Ni igikorwa cyabimburiwe n'igitambo cya Misa cyaturiwe muri GS Mater Dei/Nyanza. Nyuma y'igitambo cya Misa, hakurikiye ho kunamira no gushyira indabo ku Musezero w'i Mwima aho Umwamikazi Rosalie Gicanda atabarijwe naho igikorwa nyir’izina cyo kwibuka Umwamikazi Rolasie Gicanda cyakomereje mu Ngoro y'Amateka y'Abami mu Rukari ahatangiwe ubuhamya bw'ubwiza, urukundo, ubumuntu n'ubuntu byaranze Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Nyana, Ntazinda Erasme wari umushyitsi mukuru yihanganishije Umuryango w’Umwamikazi Rosalie GICANDA wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abamumenye bose kuko yari umubyeyi ukunda abantu, wicisha bugufi ndetse ukunda abanyarwanda bose kandi kuba yari uw'ikirenga mu Gihugu bitatumaga yishyira hejuru.  Yagaye abagome bamwishe ndetse avuga ko abantu benshi bashenguwe no kwicwa k'Umwamikazi kandi ataragiraga ubwoko.

Yagize ati: “Nyuma y’uwo mubabaro twatewe no kwicwa k’Umwamikazi Rosalie Gicanda, uyu munsi twishimira ko hari intambwe imaze guterwa ku byo Umwamikazi yari agamije kubumbatira ari bwo bumwe, Guvernoma y’ubumwe bw’abanyarwanda, imaze gutera intambwe igaragara muri uyu mugambi kandi ubu akaba ari bwo buryo bwiza bwo Kwibuka Umwamikazi.”

Yasabye buri wese uri wari aho gukomeza kwibuka aya mateka yacu mabi, tukayavomamo imbaraga zo gukora cyane ngo twiyubake. Yasabye buri wese ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, igakomeza kuba umusemburo wo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko hakigaragara ababyeyi bakiyihembera babinyujije mu babakomokaho batanabaye mu mateka ya Jenoside, aho gukurikiza urugero rwiza rw'Umwamikazi twibuka none, asaba ko abantu nk'abo barwanywa.

Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa. Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928. Muri Mutarama 1942, yashankanye n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959. 

Agamije kuzimanganya burundu amateka y’Ubwami mu Rwanda, mu mwaka wa 1963, Perezida Kayibanda yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda ajya gutura i Butare mu nzu ntoya itabereye umwamikazi. Tariki 20 Mata 1994, itsinda ry’abasirikare ba Leta bamusanze mu rugo arikumwe na bamwe bo mu muryango we, bajya kubicira mu nkengero z’umugi wa Butare

Twibuke Twiyubaka.

Abapadiri barimo ababanye n'Umwamikazi Rosalie Gicanda nka Padiri Martin Mudendeli baramwunamiye

Perezidante ya AVEGA-Agahozo Kayitesi Immaculee yunamira umwamikazi Rosalie Gicanda

Abagize Inzego z'Umutekano nabo bunamiye Umwakazi wa nyuma u Rwanda rwagize ari we Gicanda Rosalie

Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme yagaye abishe Umwamikazi kandi taragiraga ubwoko

Abayobozi ba AERG nabo baje kunamira Umwamikazi Rosalie Gicanda

Abavandimwe, inshuti n'umuryango bose bari baje kwibuka Umwamikazi Gicanda Rosalie

Abantu b'ingeri zitandukanye kandi benshi bitabiriye kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda

Padiri Mudendemderi avuga ko yibuka Umwamikazi Gicanda utaragira go uko asa imbere n'inyuma

Umwamikazi Rosalie Gicanda aruhukiye ku Musezero w'i Mwima iruhande rw'Umwami Mutara III Rudahigwa

Nyuama yo kunamira no gushyira indabo ku musezero, abahuriye mu Ngoro yAmateka y'Abami mu Rukari