HATOWE ABAYOBOZI BASHYA B’URUGAGA RW’ABIKORERA (PSF) MU KARERE KA NYANZA

Tariki 9 Werurwe 2026, mu Karere ka Nyanza habereye amatora ya Komite Nyobozi na Komite Nkemurampaka by’Urugaga rw’Abikorera (PSF), yabereye mu kigo cya GS Mater Dei. Aya matora yitabiriwe n’abanyamuryango b’uru rugaga bakorera mu karere, aho batoye abayobozi bashya bazabafasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.

Komite Nyobozi yatowe igizwe na Bwana RUBAGUMYA Stafford watorewe kuba Perezida, Bwana NZARAMYIMANA Sixbert watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, na Bwana NDAYISABA Jean Claude watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri. Abatorewe izi nshingano basabwe gukomeza gufatanya n’abanyamuryango ba PSF mu guteza imbere ubucuruzi, kongera amahirwe y’ishoramari no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu mu Karere ka Nyanza.

Aya matora yakurikiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, washimiye abikorera bagize uruhare muri aya matora ndetse anashimira abatorewe inshingano nshya. Yagaragaje ko uruhare rw’abikorera ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu bw’akarere no guhanga imirimo ku baturage.

Bwana Kajyambere Patrick yashishikarije abagize Komite Nyobozi nshya gukomeza gukorera hamwe, gushyira imbere ubufatanye no gutekereza ku nyungu z’abanyamuryango bose. Yabasabye kandi gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze kugira ngo bakemure ibibazo bibangamira ubucuruzi n’ishoramari.

Yanongeyeho ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu burambye. Bityo, asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, kongera amahirwe y’ishoramari no guhanga imirimo mishya ku baturage b’Akarere ka Nyanza.