HATASHYWE IKIRARO CYO MU KIRERE GISUMBA IBINDI MU BUREBURE MURI AFURIKA Y’IBURASIRAZUBA CYITEZWEHO KUROSHYA UBUHAHIRANE
Tariki ya 18 Mutarama 2023, mu murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, Umudugu wa Cyarera habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza Akarere ka Nyanza n’aka Nyamagabe Umurenge wa Musange. Iki kiraro akaba ari cyo cya mbere mu burebure mu biraro by'abanyamaguru mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga Bigari cyubatse na Bridges To Prosperity kikaba gifite metero 150 unyuze hejuru y’umugezi wa Mwogo . Ni ikiraro kiri mu mihigo y'Akarere ka Nyanza y’umwaka wa 2022-2023.
Ni umuhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w'uburezi akaba n'Imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyanza Dr Uwamariya Valentine. Hari kandi Guverineri w'Intara y'Amamjyepfo Kayitesi Alice, Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi Mukuru wa LODA Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi Bridges To Prosperity ku Isi n'abandi bashyitsi batandukanye barimo n'inzego z'Umutekano, abikorera, ibigo bya Leta n’abaturage benshi.
Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 204 Frw kikaba ari icya 150 muri 355 bizubakwa n’uyu muryango bitarenze umwaka wa 2024. Byose hamwe bikazatwara miliyoni 23$ ni ukuvuga arenga miliyari 23 Frw. Muri ibi biraro hakaba harimo ibindi 4 bizubakwa mu Karere ka Nyanza mu mirenge itandukanye.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko kubaka ibikorwaremezo byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binakurura ishoramari mu nzego zitandukanye. Ati « U Rwanda ni igihugu cy’imisozi igihumbi kandi gitekanye aho imisozi n’imigezi bigaragaza uburanga bwacyo, bukarushaho kugaragara iyo imisozi ihujwe n’ibiraro nk’ibi.»
Ubushakashatsi bwakozwe na Bridges to Prosperity n’abarimu bo muri za Kaminuza bwagaragaje ko ahubatswe ibiraro umusaruro w’abaturage wazamutseho 20% kubera ubuhahirane no kongera umusaruro mu mirimo itandukanye ibimburiwe n’ubuhinzi. Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko kubaka bene ibi bikorwaremezo kandi bigamije gusuzuma uburyo abaturage bakira indi mishinga igihugu kibafitiye, asaba abayobozi b’uturere twombi kukibungabunga uko bikwiriye bafatanyije n’abaturage.
Umuyozi Mukuru wa B2P mu Rwanda, Murenzi Joseph yavuze ko kubaka ibi biraro byatewe n’ubushakashatsi bakoze bakabona ko mu bice by’ibyaro iterambere ritagenda neza ribangamiwe no kubura ibibahuza mu guha imbaraga ubuhahirane no kubona izindi serivisi. Ati "Twasanze abantu benshi baba mu byaro ariko ibintu bitagenda neza haba mu buhahirane, mu kujyana abana ku ishuri, kujya ku isoko, kwivuza n’ibindi. Twiyemeza ko tugomba kubikemura tububakira ibiraro bibahuza.”
Iki kiraro kitarubakwa kwambuka umugezi wa Mwogo byari bigoye cyane ku buryo iyo wuzuzwaga n’imvura hari n’ababiburiragamo ubuzima. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko iri ari iterambere rifatika rigezweho rirengera n’ubuzima bw’abantu ndetse ko hari na gahunda yo kubaka ibindi.
Ati "Iki ni ikiraro cya gatanu dutashye, hari ibindi bine kandi tuzubaka muri uyu mwaka. Dufatanyije na B2P twakoze inyigo y’ibiraro 20 tuzubaka no mu mwaka utaha mu kurushaho guha imbaraga ubuhahirane."
Umuyobozi w'Akarere ashimira cyane abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo ikiraro cya Cyarera cyubakwe by'umwihariko B2P na LODA kuko ubuhahirane bugiye kugenda neza bigafasha mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Ati:"Iyi ni intambwe ikomeye kuko mbere yacyo abenshi byabasabaga gucumbika."
Koroshya ubuhahirane n’imigenderanire kw’iki kiraro bihamywa kandi na Mukanzige Eleda utuye mu Murenge wa Musange ho mu Karere ka Nyamagabe uvuga ko "Iyo Mwogo yabaga yuzuye, byagoranaga kujya guhahira mu isoko rya Mucubira riri mu Murenge wa Cyabakamyi ndetse n’irya Buhanda riri mu Karere ka Ruhango."
Iby’ibibazo abaturage b’Umurenge wa Cyabakamyi na Musange bahuraga nabyo mbere y’iyubakwa ry’iki kiraro bihamywa na none n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyarera, Ugihagaze Phillippe uri no muri Komite z’abaturage bashinzwe kugifata neza. Ati: “Bayobozi bacu turabashimiye rwose kuko abanyeshuri kujya ku ishuri byari ibibazo, abajya mu isoko, kwivuza, yewe n'ubukwe wabutahaga uteganya kudataha. Iri ni iterambere muduhaye. Ubu rwose tugiye kujya tugenderana dushyingirane ntacyo twishisha.”
Umuyobozi Mukuru wa B2P ku Isi, Nivi Sharma yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda bwabafashije mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kuko "biratangaje kubona abayobozi bo mu nzego zo hejuru bava mu byo barimo bakaza kwita ku nyungu z’abaturage. Nifuza ko n’iwacu muri Kenya byaba uku." Yasezeranyije ko abazakora ubukwe ba mbere muri Musange na Cyabakamyi banyuze kuri iki kiraro azaba umugati wo mu bukwe.
Iki kiraro kikazoroshya ubuhahirane hagati ya y’Akarere ka Nyanza na Nyamagabe ku barema amasoko arimo irya Mucubira, Buhanda, Masizi na Kaduha; abanyeshuri bajya kwiga kuri GS Nyagisozi n'abajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Mucubira hatiregagijwe abajya guhinga ku mpande zombi cyangwa abitabira ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe.
Abaturage bishimiye iki kiraro cyatumye batandukana n'ibyago
Bagendaga ku Kiraro bakanyuzamo bakanaririmba

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango are benshi
Batandukanye burundu n'ibyago baterwaga no kuzura kwa haho na hato k'umugezi wa Mwogo
Itorero Urugangazi ryasusurukije abitabiriye uyu muhango mu byino gakondo
Minisitiri Uwamariya n'abandi bayobozi bafungura ikiraro ku mugaragaro
Umuyobozi wa B2P ku Isi aganira na Minisitiri Uwamariya
Umuyobozi wa B2P Niva Sharma yashimye imiyoborere y'u Rwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye abafatanyabikorwa bose