HATANGIYE ITORERO RY'ABAFUNGUWE BARANGIJE IBIHANO KU CYAHA CYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuva tariki ya 13 kugeza kuya 16 Mata 2025, mu kigo cya Hanika TSS giherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza hari kubera ryitabiriwe n'abantu 159 bafunguwe nyuma kurangiza ibihano by’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza. Intego y'iri torero ni ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa aho banasobanurirwa uruhare rukomeye bagomba kugira mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside no mu iterambere ry'igihigu.
Iri torero rigaruka ku mateka y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburyo bwasenyutse mu bihe bya gikoroni na Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ndetse n’ingamba zafashwe mu kongera kubwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Atangiza iri torero, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yasabye abaryitabiriye kwitandukanya n’amateka mabi, ahubwo bakagira uruhare mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.
Yagize ati: "Kugaruka mu muryango nyarwanda ni amahirwe, ariko ni n’inshingano. Umuntu wafunguwe arangije ibihano ku cyaha cya Jenoside agomba kuba icyitegererezo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba umusemburo w’ubwiyunge aho atuye. Twabatumiye ngo dufatanye kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, ruzira Jenoside aho umuntu aryama agasinzira azi ko ntawe umuhiga. Tugomba kubaka ubumwe n’amahoro kandi buri wese abogizemo uruhare akanafasha umuryango we kumva icyo u Rwanda rubashakira n'ikerecyezo turimo.”
Abitabiriye iri torero bavuga uko babona u Rwanda muri iki gihe ndetse n'inshingano bafite.
Nyiraminani Valerie, umwe mu bitabiriye iri torero, yagIze ati: "Nari mfite impungenge z’ukuntu nzakirwa mu muryango ariko baranyakiriye kandi iri torero riri kunyubaka, rinanyereka ko mfite agaciro n’umusanzu wanjye mu bwacu n'iterambere ari ingirakamaro"
Rusunika Edourd nawe yashimiye gahunda y’iri torero nk’inzira ituma bigira ku mateka ndetse bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagafatanya n'abandi mu kubaka u Rwanda. Yagize ati: "Twakoze amahano, ariko twemeye guhinduka. Iri torero riratwibutsa ko ubwiyunge bushoboka, kandi ko tugomba kubiba imbuto z’amahoro aho dutuye, tukarwanya ingebitekerezo ya Jenoside kugira ngo u Rwanda tuzaraga abana bacu ruzabe ari rwiza”
Abitabiriye itorero baratozwa imiyoborere myiza, ihungabana n’isanamitima, “Ndi Umunyarwanda”, ndetse n’uburyo bwo kubana neza n’abo bahemukiye no kwiteza imbere binyuze mu bufatanye n’umuryango nyarwanda wose.


