HATANGIYE IMURIKABIKORWA RY'ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY'AKARERE-JADF NYANZA OPEN DAY

Mu Karere ka Nyanza hatangiye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere rizwi nka “JADF Nyanza Open” Day, rizamara iminsi itatu. Iri murikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro na Bwana Kajyambere Patrick, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, ari kumwe na Komite Nyobozi y’Akarere, Komite ya JADF, abikorera n’abaturage b’ingeri zose.

Mu ijambo rye, Perezida wa JADF Nyanza, Bwanga Gashonga Leonard, yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, anashimangira ubufatanye hagati yabo n’Akarere. Yagize ati: “Iterambere ryuzuye rishingira ku bufatanye, ubushake bwo gukorera hamwe no kugaragaza ibyo dukora – ari nabyo turimo uyu munsi.”

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Kajyambere Patrick, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko imurikabikorwa ari urubuga rukomeye rwo gusobanurira abaturage ibikorwa bibakorerwa no kubashishikariza kubigiramo uruhare.  ati: “Kwimakaza umuco wo kugaragaza ibyo dukora bidufasha kongera ubumenyi, kunoza imikoranire no gushishikariza abaturage kuba abafatanyabikorwa nyabo b’iterambere.”

Iri murikabikorwa ryatangiranye isura nziza, rihuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye, abayobozi n’abaturage, bagasabana mu buryo burimo ubufatanye n’ubusabane. Hatangirwamo serivisi zitandukanye zirimo iz’irangamimerere, ubutaka na notariya.