Hatangijwe ukwezi kwihariye k’umuturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 kugeza ku ya 30 Nzeri 2019 mu Karere ka Nyanza hateguwe ukwezi kwihariye k'umuturage. Ni ukwezi kwatangijwe uyu munsi mu nteko z'abaturage. Bikaba biteganijwe ko uku kwezi kuzarangira nibura buri Kagari kagezwemo n'itsinda riturutse ku Karere ribafasha gukemura ibibazo bafite. Muri iyi gahunda Ubuyobozi bw'Akarere bukaba bufatanya n'abagize inama y'umutekano y'Akarere itaguye.

Ku rwego rw'Akarere kwatangirijwe mu Murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gishike, Umudugudu wa Gakoni.

                                                    Umuyobozi w'Akarere aganiriza abaturage

Hakaba hari umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme wari hamwe na CIP Ndagijimana Bernard. Bakaba bakiriye ibibazo by'abaturage 11 bimwe birakemurwa, ibindi bihabwa umurongo bizacyemurirwamo. Ibibazo biri kugaragara bikaba byiganjemo ibishingiye ku makimbirane yo mu muryango, amasambu, n'ibindi. Abaturage kandi bakaba bakangurirwa uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo hanyuma Ubuyobozi nabwo bukabunganira.