HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWA MITIWERI YA 2023-2024

Tariki ya 4 Mata 2023, nibwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu Kwivuza mbw’umwaka wa 2023-2024, Ni igikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara gitangizwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Kayitesi Nadine.

Iyi gahunda yaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo n'imivugo bishishikariza abaturage kwishyura Mitiweri hakiri kare, Ikiganiro ku byiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza cyatanzwe n'umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mitiweli ku karere Madame Mushimiyimana Yvette.

Habaye ho kandi guhemba umudugudu wa Kamabuye wabaye uwa mbere  mu kwishyura Mitiweli mu kagari ka katarara aho bahembwe IGARE. Igikorwa cyo kwishyura Mitiweli 2023/2024  cyatangijwe neza aho abaturage 452 bahise bishyura amafaranga angana na 1.356.000 ndetse bahiga ko tariki 30/6/2023, bose bazaba bamaze kwishyura umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza

Umukuru w'Umudugudu wa kamabuye yahawe igare kuko yakoze neza ubukangurambaga bwa mitiwere

Abaturage barishimye banacinya akadiho bishimira ibyiza bya mitiwere

Ubukangurambaga bwa Mitiwere bwakorewe no mu murenge wa Kigoma