HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWA “FRESHERI KU ISHURI” BUGAMIJE ISUKU N’UBUZIMA BWIZA

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku n’isukura mu bigo by’amashuri, tariki 12 Mutarama 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe “Fresheri ku Ishuri” ku kigo cya E.S St Esprit de Nyanza.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura no kugenzura uko isuku ihagaze muri iki kigo, harebwa aho abanyeshuri bigira, aho barira n’aho barara. Nyuma yaho, hatangijwe gahunda yo gusiga amarangi ku nyubako z’ishuri, hagamijwe kongera isuku no gutunganya ibikorwaremezo, kugira ngo bigire uruhare mu gutuma abanyeshuri bigira ahantu heza.

Guverineri Alice Kayitesi yasobanuriye abanyeshuri ko isuku ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwiza n’iterambere. Yagize ati: “Isuku igomba kuba umuco wanyu wa buri munsi, haba ku mubiri, aho mwiga ndetse no mu bikorwa mukora. Iyo mufite isuku, mubasha kwiga neza, mukagira ubuzima bwiza kandi mukagera ku ntsinzi.”

Yanashishikarije abarezi n’abakozi b’iki kigo gufatanya n’abanyeshuri mu kwimakaza uwo muco, agaragaza ko isuku atari inshingano z’umuntu umwe ahubwo ari iya buri wese.

Ubu bukangurambaga “Fresheri ku Ishuri” biteganyijwe kuzakomeza no mu bindi bigo by’amashuri mu Karere ka Nyanza, hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abanyeshuri no kubafasha kwiga neza.