Hatangijwe ubukangurambaga busaba agabo gushyigikira abagore mu iterambere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ukwakira mu murenge wa Mukingo, Akagari ka Ngwa, Umudugudu wa Biroro hatangirijwe ubukangurambaga ku rwego rw'Akarere bugamije gukangurira abagabo gushyigikira uruhare rw'abagore mu iterambere ry'Igihugu. Ni ubukangurambaga buzamara amezi atatu bwateguwe n’Impuzamiryango  Profemmes Twese Hamwe mu mushinga wayo witwa Buri Jwi Rifite Agaciro uterwa inkunga na Care International Rwanda.

Umushyitsi mukuru akaba yari Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Hari kandi Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Umutesi Solange, Nshimiyimana Appolinaire umwe mu bagize inama y'ubutegetsi ya ProfemmesTwese Hamwe n’abandi bayobozi batandukanye  barimo n’inzego z’umutekano. insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragira iti "Uruhare rw'umugore mw'iterambere ry'igihugu, ni ishema ryange nk'umugabo"

                            Umuyobozi w'Akarere aganiriza abaturage bari bitabiriye iki gikorwa

Itsinda ry’abagabo ryitwa “Abaharanira Impinduka” bo mu murenge wa Mukingo bakaba batangaza ko bimeyemeje gufatanya no gushyigikira abagore babo  kuko basanze byihutisha iterambere bityo bakaba bakebura abagabo bacyumva ko imirimo yo mu rugo bakwiye kuyiharira abagore cyangwa se bakabakandamiza mu bijyanye n’uburengenzira bwabo.

Ibi kandi byagarutsweho mu ikinamico y'abakinnyi bo mu Urunana Development mu mukino wabo aho batanze ubutumwa busaba umugabo gushyigikira umugore mu iterambere ry'igihugu ndetse byanashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wasabye abaturage bose cyane abagore kwitinyuka anaboneraho gusaba abagabo gufasha abagore babo no kuzabashyagikira  bakazatanga ibitekerezo byubaka ku igenamigambi ry'Akarere banazirikana ko ukurusha umugore akurusha urugo.