Hatangijwe ku rwego rw'Igihugu ubukangurambaga bwa Mitiweri y'umwaka wa 2019-2020

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Mata 2019 mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Kiruli hatangirijwe ku rwego rw'Igihugu ubukangurambaga bwa Mitiweri y'umwaka wa 2019-2020. Iki gikorwa kikaba cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Hon.Dr Mukabaramba Alvera ari nawe wari Umushyitsi mukuru ,Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi mukuru wungirije wa RSSB Dr Hakiba Solange, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo Mushaija Geoffrey, inzego z’umutekano ,abafatanyabikorwa  ndetse n'abaturage benshi..

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w’Akarere yashimiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuba batekereje ko iki gikorwa cyabera mu Karere ka Nyanza, avuga ko ari imbaraga zizatuma   abaturage bashobora kwivuza binyuze mu bimina.

Murengerantwari Vianney watanze ubuhamya yagaragaje uburyo mitiweri yamufashije kwivuza uburwayi bwari bwaranyimwiziritseho avuga ko mitiwere azajya ayigira iyambere.

Mukamurara Sarai we yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda wazanye mitiwere avuga ko muri 2019-2020 bazaharanira kugera kuri 100%.

Hahembwe abayobozi b'imidugudu ya Rusebeya na Kamabuye mu murenge wa Ntyazo bashimiwe ko babaye indashyikirwa mu gufasha abaturage bayoboye kwishyura mitiwere 100% mu mwaka wa 2018-2019 babashije kwesa uyu muhigo mu kwezi kwa gatandatu. Buri wese akaba yahawe igare rishyashya.

Nyuma y'ubuhamya bw'aba baturahe habayeho gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kwishyura mitiwere 2019-2020 aho abaturage babifashwagamo n'Irembo ndetse na MobiCash.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RSSB yashishikarije abaturage kwishyura mitiwere hakiri kare kuko bituma ubushobozi bwa Mitiwere bwiyongera na serivisi zikaba nziza.

Mu butumwa bwatanzwe n'umushyitsi mukuru yashimiye abaturage kuba bitabiriye ubu bukangurambaga ari benshi anashimira Akarere ikigero bagezeho batanga mitiwere asaba ko nibura ukwezi kwa karindwi kwarangira abaturage baramaze kwishyura.

Yabibukije ko Mitiwere igomba kujya mu byangombwa nkenerwa by'ibanze nko kurya no kunywa. Akaba yosoje avuga ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izakomeza gufasha abaturage kugira ngo kwishyura byorohe.