HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE KUZIRIKANA IBIKORWA BY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA

Mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.” Uyu muhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Gati, Umurenge wa Muyira, witabirwa n’abaturage, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umushyitsi mukuru yari Bwana Nsabimana Jean Christian, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere, aherekejwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere wo muri Association Modeste et Innocent (AMI), aho bakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Madamu Mukantaganzwa Brigitte.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere yashimangiye ko ukwezi nk’uku ari umwanya wo gusuzuma aho Abanyarwanda bageze mu rugendo rwo kubaka igihugu cyubakiye ku bumwe, gusenyera umugozi umwe no guharanira iterambere rirambye. Yagize ati:

“Ubumwe n’ubudaheranwa ni inkingi y’iterambere ryacu nk’abanyarwanda. Nta terambere ryagerwaho tudashyize hamwe. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba intumwa y’ubumwe aho atuye n’aho akorera, tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu ntekerezo n’ibikorwa byacu bya buri munsi.”

Yanasabye abaturage gukomeza gusigasira amahoro igihugu gifite, bakigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda, kugira ngo ruzakomere ku ndangagaciro z’Ubumwe n’Ubunyarwanda.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bungutse byinshi bijyanye n’uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, kandi basezeranya gukomeza kwirinda ikintu cyose gishobora gusenya ubumwe bwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Mme Mukantaganzwa Brigitte, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa uburyo bakomeje kwegera abaturage, abizeza ko iyi gahunda izakomeza no mu bindi bikorwa bizafasha mu kurushaho gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa mu tugari n’imidugudu.

Gahunda y’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Nyanza izakomeza mu mirenge yose, aho hazibandwa cyane ku bukangurambaga bugamije kwimakaza indangagaciro z’Ubumwe, uburere mboneragihugu no gukunda igihugu.