HATANGIJWE KU MUGARAGARO GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO

Mu rwego rwo gutoza urubyiruko indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, tariki 23 Nyakanga, mu Karere ka Nyanza hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya Intore mu Biruhuko, igamije kurera urubyiruko rufite icyerekezo no kururinda ibishuko bibangamira ejo hazaza h’igihugu.

Ku rwego rw’Akarere, iyi gahunda yatangirijwe kuri Sitade ya Nyanza, iyoborwa  n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Mu ijambo rye, Bwana Kajyambere Patrick yashimangiye ko iyi gahunda ari urubuga rw’agaciro gakomeye rwateguwe hagamijwe gutoza urubyiruko ruzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza. Yagize ati: “Gutoza urubyiruko gukunda igihugu, kwigirira icyizere no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibishuko bitandukanye, ni ingenzi cyane mu kubaka igihugu kirambye. Ni yo mpamvu tugomba kubatoza kare kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza.”

Mu yindi mirenge y’Akarere, gahunda yakomereje ku bigo by’ubutore bitandukanye, yitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 30. Yitabiriwe kandi n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi, iz’uburezi, iz’urubyiruko ndetse n’iz’umutekano nk’abatoza b’indangagaciro.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ubuzima bwiza, kwigirira icyizere, no kwirinda ibishuko birimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, n’ibindi byangiza ejo hazaza h’urubyiruko.

Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya ikibi, kwirinda ingeso mbi no kwihatira kuba intangarugero aho ruherereye. Abatozwa bahawe ubutumwa bubakangurira kurinda ubuzima bwabo nk’agaciro kabo ka mbere, bakibuka kuvuga “Oya” igihe bibaye ngombwa.

Gahunda yaranzwe n’ubwitabire bushimishije, ubusabane n’ibiganiro bifite ireme, bigaragaza ko Intore mu Biruhuko ari gahunda ikenewe kandi ifite uruhare runini mu kurera umwana w’umunyarwanda w’inyangamugayo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje gukomeza gushyigikira uru rubyiruko mu rugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu, kuko urubyiruko ruzima ari rwo mizero y’igihugu muri rusange n’Akarere ka Nyanza by’umwihariko.