Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2020A
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019 mu murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Nyarusange, Umudugudu wa Kavumu A kuri Site ya Kavumu habereye gahunda yo gutangiza igihembwe cy'ihinga 2020A ku rwego rw'Akarere. Hakaba hatunganyijwe umurima ungana na ha 2.5 ucukurwamo imyobo ishyirwamo ifumbire ndetse hanaterwa ibigori.

Abaturage batunganya umurima
Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda Dr Karangwa Patrick wari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kajyambere Patrick n’abahagarariye inzego z’umutekano . Hari kandi n'abakozi b'Akarere mu ishami ry'ubuhinzi, aba Minisiteri y’Ubuhinzi ndetse na RAB. Nyuma yo kwifatanya n'abaturage mu gutunganya imirima no gutera ibigori, abaturage basabwe gukomeza gutera imbuto no kubyaza umusaruro icyanya cyatuganijwe cya Rwabicuma cyizwi ku izina rya Nyanza-23.