HATANGIJWE ICYUMWERU CY'ICYUNAMO N'IMINSI 100 YO KWIBUKA31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza hatangijwe icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ku rwego rw'Akarere, cyatangirijwe mu murenge wa Nyagisozi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagisozi/Kirambi aho twifatanyije na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Kayitesi Alice wari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo Maj. Gen Vincent Gatama, Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Amajyepfo ACP D. Twizere, Umuyobozi wa RIB mu Ntara n'uwa NISS.

Hari kandi Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Mukagatare Judith, Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Niyitegeka Jean Baptiste, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, abayobozi ba PSF, abayobozi b'ibigo bya Leta n'ibyigenga byo mu Karere n'abaturage benshi.

Igikorwa cyabanzirijwe no gucana urumuri rw'icyizere byabereye ku Rwibutso rw'Akarere ka Nyanza ndetse no kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Nyagisozi-Kirambi rushyinguyemo inzirikarengane 212 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaje kwifatanya n'Akarere mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi,  yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba abaturage kwitabira ibikorwa byose byateguwe muri gahunda yo Kwibuka31 Jenoside yakorewe abatutsi kandi  bakarangwa no gushyigikira n'ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango n'amacakubiri bakabirwanya bivuye inyuma.

Mu buhamya bwe, Mukakalisa Alphonsine worokokeye mu murenge wa Nyagisozi, yagaragaje inzira igoranye yanyuzemo bijyanye no gutotezwa no guhigwa kugeza arokowe n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi. Yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Leta y'ubumwe muri rusange uburyo bita ku barokotse  babafasha kwiyubaka no kubaho batekanye.

Mu Kiganiro cyo Kwibuka cyatanzwe na Me Mbanziriza Adiel, yagarutse ku mateka y'u Rwanda, uko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi na gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa no kubanisha abanyarwanda neza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Niyitegeka Jean Baptiste, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakomeje kwiyubaka, anashimira Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda uko ibitaho n'imbaraga zishyirwa mu kurwanya ingengabitekerezo byose bikaba bitanga icyizere cy'ahazaza hazira Jenoside.

Abitabiriye bose bakaba bakurikiranye ubutumwa nyamukuru bwo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi