HATANGIJWE IBIKORWA BY’INZEGO Z’UMUTEKANO BIGAMIJE ITERAMBERE RY’ABATURAGE
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Nshimiyimana Vedaste, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj. Gen Vincent Gatama, Komiseri ushinzwe ibikorwa remezo n'ibigo byigenga birinda umutekano, CP Kabera John Bosco, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, RPC ACP D. Twizere, Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Erasme, hamwe n’izindi nzego z’umutekano, batangije ku mugaragaro ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage muri iyi Ntara. Igikorwa cyabereye murenge wa Muyira.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, hanizihizwa imyaka 25 y’imikoranire myiza hagati ya Polisi y'u Rwanda n’abaturage. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: Ubufatanye bw’Abaturage, Inzego z’Ibanze, Ingabo z’Igihugu n’izindi Nzego z’Umutekano mu Kwizihiza Kwibohora kwa 31 no mu myaka 25 y’Imikoranire na Polisi.
Intego nyamukuru ni uguteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bifatika. Bimwe muri ibyo bikorwa byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri iyi Site, ni ukubakira imiryango itishoboye 10, aho hubatswe inzu eshanu (5) za 2-in-1.
Ibi bikorwa ni bimwe mu bikorwa ngarukamwaka bikorwa n’inzego z’umutekano, Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP), hagamijwe iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu muri rusange.
Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gushyira ibuye ry’ifatizo, aho Umushyitsi Mukuru n’abandi bayobozi bashyize itafari fatizo ku nyubako zatangijwe, batangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kubakira imiryango itishoboye.








