Hatangijwe ibikorwa by'Ingabo z'Igihugu mu Iterambere ry'Abaturage

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mata 2019, kimwe n'ahandi mu Gihugu, mu Karere ka Nyanza hatangijwe ibikorwa by'Ingabo z'Igihugu mu Iterambere ry'Abaturage "RDF Citizens' Outreach Program (RDFCOP). Ni ibikorwa byakorewe mu mirenge ya Mukingo na Kigoma. Muri Mukingo, ibikorwa byabereye mu Kagari ka Nkomero, Umudugudu wa Nyacyoma na Gisuma ahahinzwe hegitari 5 kuri site yakozweho amaterasi y'indinganire angana na hegitari 45.

Ni mu rwego rwo kubyaza ayo materasi umusaruro ahingwamo imyumbati. Hakaba hari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kajyambere Patrick wari hamwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere Maj. Zachari Marara. Ubwitabire ni abantu 800. Mu murenge wa Kigoma byabereye  mu Kagari ka Gasoro, Umudugudu wa Bugarura ahacukuwe umuyoboro w'amazi ku ntera ya metero 350. Umuyoboro wose ukazaba ureshya na km 2. Hakaba hari Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi Col. Joseph Gishayija. Hari kandi Umuyobozi wa WASAC ishami rya Nyanza Madame Kabazayire Lucie, Umukozi w'Akarere Ushinzwe amazi n'isukura ndetse n'abakozi. Abitabiriye ni 700. Abaturage bakaba kuri site zose bakanguriwe gukora kugirango bikure mu bukene kandi bakicungira umutekano.