Hatangijwe gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri iki cyumweru munsi ya 7 Mata 2019, kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Nyanza hatangijwe gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse n'icyumweru cy'icyunamo. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu ku Rwibutso rwa Nyamiyaga.

Abayobozi n'Abaturage bari bitabiriye uyu muhango
Mu bayobozi bari bahari harimo Hon. Uwumuremyi Marie Claire, Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Perezida w'Inama Njyanama Bwana Ngobonziza Julien na VP Madame Umubyeyi Jeanne, Umuyobozi w'Ingabo muri Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi Col. Joseph Gishaija, DPC SP Kamali Mberabagabo, Umuyobozi w'Ingabo muri Nyanza Maj. Zacharie Marara, inzego z’umutekano, Perezida wa Ibuka mu Karere Kabagamba Canisius, Abakozi b'Akarere, abashyitsi baturutse mu mpande zinyuranye hamwe n'abaturage benshi.
Gahunda ikaba yaranzwe no Gutanga ikaze byakoze n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, kumva ubuhamya bwatanzwe na Bazubagira Alvera, ijambo ry'uhagarariye imiryango yibuka, ijambo ry'uhagarariye Ibuka mu Karere, ikiganiro ku mateka y'itegurwa rya jenoside, umunota wo kwibuka no kumva ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Habayeho kandi kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Nyamiyaga ahashyinguye Abatutsi basaga 5270 bishwe muri jenoside.

Umuyobozi w'Akarere yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nyamiyaga
Twagiye dukomeza kwibuka tubifashijwemo n'abahanzi barimo Seleman na Grace. Umurenge wa Rwabicuma kandi nk'uko byagarutsweho n'abantu batandukanye ukaba uri muho jenoside yakoranywe ubukana kuko ubu habarurwa imiryango 159 yazimye burundu.