hatangijwe gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019 ,mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Ngwa hatangirijwe ku rwego rw'Igihugu gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'ubuhinzi Dr Gerardine Mukeshimana. Hari kandi Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Abayobozi b'Uturere twa  Nyanza, Ruhango na Musanze. Umuyobozi wa Access to Finance, Inzego z'Umutekano mu Karere, Abayobozi b'Ibigo bitanga ubwishingizi muri iyi gahunda ari byo RADIANT, PRIME na SONARWA, abakozi bo muri Minisiteri y’ubuhinzi  n'ab'Akarere ndetse n'abahinzi-borozi.

Ubutumwa bwatanzwe bwose bwagarutse ku byiza by'ubwishingizi ku matungo kuko bizatuma ibibazo biterwa n'impanuka, indwara z'ibyorezo n'ibindi bitera ibibazo mu matungo bikemuka  kandi iyi gahunda ikazabafasha gukorana n'ibigo by'imari. Ubu bwishingizi bukaba butangwa hagendewe ku gaciro k'inka aho ubwishingizi butangwa bungana 4.5% by'agaciro k'inka kandi nyirayo akaba yishyura 60% naho Leta ikamutangira 40%.