HATANGIJWE GAHUNDA YO GUFASHA ABATURAGE KWIVANA MU BUKENE

Nyuma y'Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2023, hatangijwe gahunda y'Igihugu ituma abaturage bivana mu bukene ndetse hashimirwa imiryango yikuye mu bukene binyuze mu bufasha butandukanye bagiye bahabwa na Leta.

Uyu muganda ukaba warabereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara ahibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri. Muri uyu muganda twifatanyije n'Abadepite muri mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bayobowe na Visi Perezidante Mukabagwizwa Edda.

Hon Mukabagwiza Edda yashimiye abivanye mu bukene avuga ko kuva mu bukene bishoboka. Mutesi Joselyne watanze ubuhamya bw'uko yivanye mu bukene, avuga ko yakoraga muri VUP y'imirimo yoroheje nyuma akaza guhabwa inguzanyo ya VUP na Girinka ahamya ko byamufashije gutera imbere.

Ubu yiyubakiye inzu, arihira abana amashuri ndetse yagiriwe ikizere atorerwa kuba Umuyobozi w’Umudugudu. Ati: “Kuva mu bukene birashoboka iyo ukoresheje neza ubufasha uhabwa na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bayobowe na Visi Perezidante Hon Edda Mukabagwiza bitabiriye iyi gahunda